Perezida Kagame mu muhango wo gusoza Itorero ry’Urubyiruko muri Sitade Amahoro i Remera (Foto / Village Urugwiro)

Kizza E. Bishumba

GASABO – Mu ijambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavugiye kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukuboza 2009 mu muhango wo gusoza ingando z’itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri bagera kuri 43.166 barangije amashuri yisumbuye yavuze ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza, bityo arusaba ko rwahuriza hamwe imbaraga zabo hagamijwe kubaka igihugu.

Perezida Kagame ari na we Ntore y’icyubahiro yabwiye izo intore n’abatoza bazo ati “muri intore nziza kandi ni mwe bayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza. Namwe batoza muri inkingi z’u Rwanda za none n’iz’ejo hari imbere”.

Umutahira w’Intore, Rucagu Boniface, yavuze ko Itorero ry’Igihugu ryongeye gushyirwaho ku wa 16 Kamena 2007 rifite inshingano zo kongera guha Abanyarwanda uburere bwiza bushingiye ku ndangagaciro na kirazira by’Abanyarwanda, bityo urubyiruko nk’igice kinini cy’Abanyarwanda rukaba umusemburo wo gukoreshwa mu kubaka igihugu.

Rucagu yibukije ko urubyiruko rwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 avuga ko Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo yahuje urubyiruko irwigisha kwanga ikibi no kumenya umuco nyarwanda, bityo bagatanga icyizere mu Banyarwanda b’ubu n’abejo hazaza.

Yagaragaje kandi ko kugeza ubu intore zatojwe zimaze gutozwa zigera ku 158.394 ziri mu byiciro bitandukanye harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abarimu, abanyeshuri, abajyanama b’ubuzima, abahinzi ba kawa n’abandi, bikazakomereza ku rwego rw’Umudugudu ndetse no mu Banyarwanda baba hanze ati “ibyo bizatuma u Rwanda ruba u Rwanda rutemba amata n’ubuki”.

Izo ngando zamaze ukwezi zitabiriye n’intore zigera kuri 43.166 zo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, muri abo ariko babiri muri bo bitabye Imana ndetse umwe muri bo yibaruka umwana w’umuhungu izindi ntore zise “Siboyintore”.

Muri uwo muhango by’umwihariko intore za buri Ntara n’Umujyi zagiye zigaragaza umurava wazo zifite ndetse zinamurika imihigo zikuye muri izo ngando byose bikaba byari bishingiye ku ndangagaciro zishingiye kuri kirazira n’umuco nyarwanda.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=330&article=11132

Posté par rwandaises.com