Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Musa Fazili Harelimana ufite Polisi mu nshingano ze (Foto / Arishive)

Florence Muhongerwa na Kizza E. Bishumba

Ayo maraso mashya yinjiye muri Polisi y’Igihugu harimo abasirikare bakuru 6 bari basanzwe mu Ngabo z’Igihugu bashyizwe muri Polisi y’Igihugu nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Ukuboza 2009 yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abo basirikari ni Major John Bosco Kabera wagizwe Assistant Commissioner of Police, Kapiteni Vincent Sano, Kapiteni Emmanuel Hatari na Kapiteni Faustin Kalisa bahawe ipeti rya Chief Superintendent mu gipolisi na Liyetona Jean Claude Murangira na Liyetona David Butare bahawe ipeti rya Superintendent.

Uwari umuyobozi ushinzwe ishami ry’iperereza muri Polisi y’Igihugu, Assistant Commissionner of Police, Jeannot Ruhunga, we yashubijwe mu Ngabo z’Igihugu afite ipeti rya Liyetona Koloneli.

Nyuma yaho ku wa 17 Ukuboza 2009 i Gishari mu kigo cy’amahurwa y’abapolisi kiri mu Karere ka Rwamagana habaye umuhango wo kwinjiza abapolisi bashya bagera kuri 1.520 nyuma yo gusoza amasomo ya gipolisi bari bamazemo igihe cy’amezi agera kuri 16.

Shiekh Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yamenyesheje abo bapolisi ko inshingano zabo ari ukwita ku mutekano w’igihugu muri rusange kandi bita ku mutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi, Supt Eric Kayiranga, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko n’ubwo uwo mubare uje wiyongera ku mubare usanzwe w’abapolisi ariko akaba yaranze kuvuga uko uwo mubare ungana, gusa avuga ko umubare w’abapolisi ukenewe utari wuzura.

Yagize ati « turacyari bake kuko nibura twifuza ko twagira nibura umupolisi umwe ku baturage 1000”

Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Emmanuel Gasana, yashimiye abo bapolisi kuba barangije amahurwa neza, abibutsa ko bagomba kugira ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi birinda ibishuko birimo ruswa n’ibindi kandi bakirinda guteshuka ku nshingano zabo.

Umwe mu bapolisi bari basoje ayo mahugurwa yavuze ko ashimira amahugurwa bahawe kuko yagenze neza kandi akaba asanga azabagirira akamaro mu mirimo bagiye kujyamo yanakomeje anasaba ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=330&article=11133

Posté par rwandaises.com