Peresida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Karangwa Chrisologue
Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari izakoreshwa mu gikorwa cy’ibanze cya Komisiyo y’igihugu y’amatora cyo gutegura amatora ya Perezida wa repubulika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2010.
N’ibyavugiwe i Kigali n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Munyaneza Charles mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku ya 15 Nzeri 2009 mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda aho imyiteguro ijyanye n’igikorwa cy’amatora igeze.
Mu byamaze gukorwa nk’uko abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’Amatora babigarutseho ni ugutunganya lisite y’itora noneho ngo izaba ifite akarusho kuko kuri lisiti no kuri karite y’itora hazaba hagaragaraho ifoto y’utora ibyo bikazaba biri mu rwego rwo kwirinda uburiganya ubwo aribwo bwose bushobora gukorwa.
Ku birebana n’icyo itegeko riteganya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora yibukije ko manda y’umukuru w’igihugu ari imyaka irindwi bivuze ko mu mwaka utaha wa 2010 manda ye izaba irangiye.
Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishingiye ku itegeko bikaba biteganyijwe ko itegura amatora mu minsi mirongo itandatu uhereye itariki manda ya Perezida yarangiriyeho.
Mu ngengo y’imari ya miliyari esheshatu Guverinoma y’u Rwanda yatanze miliyari eshatu n’igice hakiyongeraho ayemewe kuzatangwa n’abaterankunga barimo D.F.I.D( ikigega mpuzamahanga cy’Abongereza kigamije iterambere), umuryango w’ibihugu by’iburayi (European Union), Ubuholandi nk’uko mu masezerano bagiranye na Komisiyo uruhare rwabo n’inkunga ikabakaba miliyari ebyiri n’igice.
Abanyarwanda basabwe kudategereza akimuhana
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Karangwa Chrisologue wari muri icyo kiganiro asanga ngo hagati aho n’ubwo hari amafaranga abaterankunga bemeye, Abanyarwanda batagombye kuyizera cyane kuko ngo akimuhana kaza imvura ihise. « Mu mwaka wa 2003 muzi neza ko twagize ikibazo gikomeye cyane bari bemeye kuzadushyigikira ariko nyamara baza kudutenguha ku munota wa nyuma », nk’uko Prof Karangwa Chrisologue yabibwiye abanyamakuru.
Perezida wa Komisiyo yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’umuco wo gushyigikira igikorwa cy’amatora nyir’izina kuko cyibareba.
Imibare itangwa na Komisiyo igaragaza ko miliyoni eshanu zisaga n’ibihumbi magana abiri by’Abanyarwanda nibo bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.
Naho ku bikoresho bisanzwe byifashishwa mu bikorwa by’amatora, abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basobanuye ko ubu harimo umwihariko w’uko Komisiyo ariyo izikorera bimwe mu bikoresho byatumizwaga mu mahanga nk’impapuro n’amakarita yitora.
Ku gikorwa kirebana n’abemera gushyigikira amatora nyuma bagatanga amabwiriza y’uko amatora agomba gukurikirana nk’uko byagaragaye muri 2003 Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora yakomeje kubwira abanyamakuru agira ati « Turi igihugu kigenga tugomba gukora gahunda yacu uko igihugu cyabiteguye kandi kibishaka ».
Kwiyamamaza ni ku ya 20 Nyakanga 2010
Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye i Kigali ku ya 15 Nzeri 2009 iyobowe na Perezida Kagame yemeje ko igikorwa cy’amatora nyir’izina mu Rwanda cyizatangira ku ya 9 Kanama 2010 naho kubakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bakazatangira tariki ya 20 Nyakanga 2010.
Twagira Wilson
http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1923b.htm
Posté par rwandaises.com