Abaturage b’i Nyamagabe barishimira kuba Abadepite bava mu Nteko bakaza gusura serivisi zimwe na zimwe zo mu cyaro mu rwego rwo kureba imikorere yazo. Ibi abaturage bo ku Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe babitangarije Imvaho Nshya tariki ya 8 Nzeri uyu mwaka, ubwo Abadepite bagera kuri bane bo muri komisiyo y’imibereho myiza basuraga ikigo nderabuzima cya Kigeme n’ibitaro, bakaganira n’abakozi baho, abarwayi, n’abajyanama b’ubuzima.

Muri iki kigo nderabuzima cya Kigeme, intumwa za rubanda zari zirangajwe imbere na Depite KAYITESI Libérata, zasobanuriwe imikorere y’ikigo. Niyitanga Augustin, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yasobanuye ko serivisi zose bazitanga, uretse itanga ry’imiti igabanya ubukana bwa Sida, nayo ngo izatangira mu kwezi gutaha. Indwara ziza ku mwanya wa mbere, ngo ni iz’imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane (grippe), umusonga, na anjine.

Izi ndwara ngo zikurikirwa n’inzoka zo munda, indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo bamwe bakunze kwita ifumbi, n’indwara z’amaso, akenshi ngo zituruka ku miterere y’ikirere (Climat) benshi bita “alergie”. Ubwishingizi mu kwivuza ngo buri kuri 99%, yemwe ngo iyo bakurikije umubare w’abaturage bivuriza muri iki kigo nderabuzima barenga ibihumbi cumi na  kimwe na maganatanu. Ngo basanga “mutuelle” iri hejuru y’ijana, ingana na 100.6%. Ibi ariko ngo biterwa n’abantu benshi baza kwivuriza muri iki kigo nderabuzima baturutse mu yindi mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Gasaka. Impanvu nta yindi, ngo ni uko iyo babananiwe bahita babohereza mu bitaro bya Kigeme muri metero maganarindwi gusa.

Abagore babyarira kwa muganga muri iki kigo nderabuzima baragera kuri 65%, naho ababoneza urubyaro baragera kuri 61%. Ikibazo cyo kuboneza urubyaro ngo bagiye kugihagurukira, ku buryo bajya banabikorera mu tugali. Gusa, n’ubwo iki kigo nderabuzima ari icya EAR (Eglise Anglicane du Rwanda), Kigeme ngo ntibibabuza kuhakorera gahunda yo kuboneza urubyaro, mu gihe usanga ibindi bigo by’abihayimana bikigorana kuri iyi gahunda. Ikibazo ngo bakibona n’icy’abagifite imyemerere yo kubyara bakuzuza Isi gikunze kuboneka mu Bapentekote, ku buryo n’abadamu babo baza rwihishwa bafite ubwoba ko hari umukrisitu mugenzi wabo wababona bakamuca mu itorero. Icyakora bene abo, ngo ivuriro ribibafashamo bakabibakorera mu ibanga.

Ikibazo cy’imirire mibi nacyo ngo kirahagaragara n’ubwo atari cyane. Mu rwego rwo gufasha abagore batwite bakennye, EAR Kigeme ngo yatanze ihene 118, zihabwa umugore wabyaye nyuma yo kuboneza urubyaro, nawe akazaziturira mugenzi we ukennye gutyo gutyo. Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida nabo bagaragara muri iki kigo n’ubwo abakigana babarirwa kuri 2,6%. Gusa, ngo ikibazo gikunda kugaragara, n’icyababana n’ubwandu bakomeza kubyara. Abadepite bakaba barasabye abaganga ko bajya babaha uburyo bw’igihe kirekire bwo kuboneza urubyaro, dore ko ngo hari n’abahita baba abafiyanse baje  guhabwa ubujyanama, bose babana n’ubwandu.

Ibibazo byihariye ikigo nderabuzima cya Kigeme gifite bagejeje kuri izi ntumwa za Rubanda, ni ibyo kutagira inyubako zihagije bakoreramo, n’izo bakoreramo ubu zikaba ari izo bakodesha ishyirahamwe ryitwa “Mothers Union”. N’ubwo ngo bashaka kugura aya mazu, ngo birabasaba miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nta bushobozi bwo kuyabona bafite. Kuri iki kibazo ariko, Abadepite babasabye ko EAR Kigeme yabigiramo uruhare mu kugura aya mazu cyane ko ikigo ari icyayo, na Leta ikaba yabibafashamo.

Ikindi kibazo gihari ni icy’abakozi bake kandi bakira abarwayi barenga ijana ku munsi. Mu kiganiro bagiranye n’abajyanama b’ubuzima banaherutse mu itorero, bo bagaragaje ikibazo bafite cyo kuzenguruka mu midugudu n’utugali mu ngo bashinzwe n’amaguru, cyane cyane mu gihe cyo guhuza raporo. Baba abayobozi b’ikigo nderabuzuma cya Kigeme, baba abajyanama b’ubuzima na bamwe mu bari baje kwivuza, bose batangarije Imvaho Nshya ko bashimishijwe cyane no kubona Abadepite babisanzuraho, bakabaganiriza, bakabagira n’inama. Bakaba bemeza ko barushijeho kubibonamo, bati “N’ibi twari twarabuze, batweretse ko ari intumwa zacu koko.”

Abadepite basuye ikigo nderabuzima cya Kigeme n’ibitaro bya Kigeme, ni Depite Kayitesi Liberata, Depite Rwaka Pierre Claver, Depite Nyirarukundo Ignacienne, na Depite Karemera Thierry. Banasuye ibitaro n’ikigo nderabuzima bya Kaduha. Ikigo nderabuzima cya Kigeme cyatangiye mu mwaka wa 2006 gikorera ku bitaro bya Kigeme, kimukira mu mazu yacyo mu mwaka wa 2008.

                                                                  
Kasine Angélique
Orinfor – Nyamagabehttp:

www.orinfor.gov.rw/imvaho1921c.htm