Terri Bayingana, atangariza abashyitsi bari bitabiriye umuhango akamaro aya mahugurwa yamugiriye we na bagenzi be (Foto-Goodman)

Stanley Gatera

KIGALI – Ku wa 10 Nzeli 2009 muri “Top Tower Hotel” ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali habereye umuhango wo guha abanyeshuri 39 barangije mu mashuri makuru na za kaminuza zinyuranye impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa ku miyoborere no kongera ubushobozi mu by’ubwenge. Ayo mahugurwa yateguwe n’umuryango witwa OTF Group (On the Frontiers).

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Abaminisitiri .Mu ijambo rye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Madamu Monique Nsanzabaganwa, wari umushyitsi mukuru yavuze  ko u Rwanda rushyigikiye urubyiruko mu iterambere, ariko runigishwa kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza, akaba ari yo mpamvu bafatanije no OTF bahisemo kwigisha urubyiruko rurangije za kaminuza ibijyanye n’imiyoborere no kongera ubushobozi mu by’ubwenge.

Minisitiri Nsanzabaganwa yibukije kandi ko ALCP (Academy of Leadership in Competitiveness and Prosperity) ari na yo yatanze ayo mahugurwa, yashyizeho gahunda yo kwigisha abanyeshuri barangije kaminuza ibijyanye n’imiyoborere myiza, ibyo ikabikora ibitewemo inkunga na Minicom.

Umwe mu banyeshuri bakoze ayo mahugurwa ya ALCP witwa Kim Kamasa yavuze ko bigishijwe amasomo ajyanye n’imiyoborere myiza (good leadership), kuzamura ubukungu bw’igihugu binyujijwe mu kongera agaciro ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda,uburyo habaho ikurikiranwa ryo gushyiraho politiki n’ishyirwa mu bikorwa ryayo,uko icyerekezo 2020 cyagerwaho,kwihangira imirimo n’ibindi bitandukanye.Yagize ati “hari ibihingwa bimwe na bimwe bijya gutunganyirizwa mu mahanga bigatuma bigurishwa ku giciro cyo hasi, ariko urubyiruko rwarangije za kaminuza rukoresheje ubumenyi n’amasomo rwahawe, ibyo bitunganyirizwa mu mahanga byajya bikorerwa mu Rwanda bigatuma rwinjiza amafaranga menshi”

Kim Kamasa yongeyeho ati “nk’icyayi kiva mu Rwanda ariko mbere yuko kigera ku mukiriya wa nyuma kibanza kunyuzwa mu bihugu bitandukanye aho gikorerwa serivisi zindi zirimo kugishyira neza mu makarito n’ibindi bituma uko kigenda kinyuzwa mu nzira nyinshi ni ko hari agaciro mu mafaranga u Rwanda rugenda ruhomba. Ibyo byose bikorewe mu Rwanda, yose ni ho yajya asigara aho kunyanyagira muri ayo mahanga kigenda gitunganyirizwamo”.
OTF yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2007 ikaba imaze guhugura ibyiciro bitanu.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=289&article=9115

Posté par rwandaises.com