Madamu Jeannette Kagame asuhuza Padiri Godfrey Nzamujo nyiri umushinga Songhai wo mu gihugu cya Ghana (Foto- Mbanda)

Thadeo Gatabazi

NYARUGENGE – Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2009 nibwo muri Serena Hotel habereye igikorwa cy’urubuga rw’urubyiruko gitegurwa n’umushinga Imbuto Foundation, inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko, abatumirwa bavuye mu mahanga n’abayobozi b’Imirenge yo hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa yahatangiye, Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’uwo mushinga mu ijambo rye yakanguriye urubyiruko kwitabira kugana  ahatangirwa ubumenyi bwunganira ubwo bafite cyangwa cyane ahari abafite uburambe n’ubumenyi bihagije, ibi bigakorwa hibandwa mu kumva ahavugirwa amakuru cyangwa ibiganiro ku mateka bafata ingero z’ibyakozwe neza bikabafasha kumenya icyerekezo bafata.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko umwaka wa 2009 ari umwihariko ku Banyarwanda bose, agira ati “uyu mwaka ni ikimenyetso cy’imyaka 15 y’ubushake, icyizere, kwiyubaka no kuva mu rwego rumwe tujya mu rundi”.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka ariho Abanyarwanda basa n’abavuye mu gihe kibi aho basaga nk’abadafite ubuvugiro haba ku isi ndetse no mu Rwanda kubera ibibazo byinshi byari biriho.

Ikindi yabwiye urubyiruko n’abandi ko nta gishobora kubananira, anibutsa abari aho ko binyuze mu bwitange, ubushake no kwifuza kugira icyo bageraho u Rwanda rwabohowe n’urubyiruko.

Abatabiriye inama y’urubuga rw’urubyiruko bavuye hanze y’u Rwanda bagaragaje uko batangiye kuba ba rwiyemezamirimo bitaboroheye ariko bakagera kubyo bumvaga bashishikariye kugeraho, ibyo bakaba barabivugaga mu rwego rwo kwereka urubyiruko rw’u Rwanda ko rukwiriye guhitamo inzira yo kwihangira imirimo.

Dr Paul Farmer wari umutumirwa muri iyo nama kaba n’mufatanyabikorwa mu buzima ku ishuri ry’ubuvuzi ry’abagore rya Bringham muri Leta Zunwe Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo guhamagarira abakiri bato kuzamura imibereho yabo n’iy’umugabane cyangwa igihugu batuyemo, yasubiye mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame agira ati “twishimire  inkunga, ariko ikwiriye kuza yunganira ibyo twigejejeho”.

Naho Diana Ofwana umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umushinga Imbuto Foundation mu ijambo rye asoza ku mugaragaro iyo nama y’umunsi umwe, yibanze ku bwitange, abwira urubyiruko ko rugomba kwitanga mu byo rukora byose.

Akaba yaratanze urugero ku gikorwa cyo kubohora igihugu cyatangiye mu 1990 cyaje gusozwa mu 1994 urubyiruko arirwo rubigizemo uruhare rufatika.Yashoje agira ati “nyuma yo gushobora kubohora igihugu mwumve ko byose bishoboka, n’ibihugu nk’u Bwongereza ntibyavuye mu bukene kuko byari bifite umutungo udasanzwe, ahubwo habayeho gutekereza gufite intego”.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=289&article=9160

Posté par rwandaises.com