Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ORINFOR ni ay’ihindurwa ry’imyanya y’ubuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ndetse no mu Buyobozi Bukuru bwa Gisirikare (MINADEF & ETAT MAJOR). Aya makuru nabo bakaba bayakesha Itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bakuru b’Ingabo mu buryo bukurikira:

– General James KABAREBE, Minisitiri w’ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu/The Minister of Defence.

– Lieutenant General Charles KAYONGA, Umugaba mukuru w’ingabo/ Chief of Defence Staff. / Chef d’Etat Major Général de l’Armée

– General Major Caesar KAYIZARI, Umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka/ Army Chief of Staff /Chef d’Etat Major de l’Armée des Terres

– Lieutenant General Charles MUHIRE yagizwe umugaba w’ ingabo zishobora kwitabazwa kurwanirira igihugu igihe cyose bibaye ngombwa / The Reserve Force Commander / Chef d’Etat Major de la Force de Réserve

– Major Joseph DAMARI yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa umuyobozi w’agateganyo w’ ingabo zirwanira mu kirere./ Acting Air Force Chief of Staff.

– Lt Col Dan MUNYUZA yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel Agirwa umuyobozi w’ ishami rishinzwe ubutasi n’ iperereza mu ngabo z’ igihugu./ G2 / le Département chargé du service de Renseignement au sein de l’Armée

– Major Gatete KARURANGA yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Colonel agirwa umuyobozi w’ urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’ igihugu. Director General of External intelligence./ Directeur Général des services de renseignement extérieurs

– General de Brigade Jack Musemakweri yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe politiki mu gisirikare no guhuza izindi nzego./J5/ le Département en charge de l’Education Politique au sein de l’Armée

Foto: mod.gov.rw
NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-26-3988.html

Posté par rwandanews.be


facebook