Aba bakinnyi batezweho byinshi(Foto-Arishive)

Peter Kamasa

Umukino wa mbere
Rwanda 3 – 2 Canada
Umukino wa kabiri
Rwanda vs Cameroun

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye neza imikino ihuje ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa muri Liban ubwo yatsindaga ikipe ya Canada ibitego 3-2, umukino wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.Umukinnyi Jamar Mwiseneza yarigaragaje cyane muri uyu mukino kuko  yatsinze ibitego 2 naho icya gatatu gitsindwa na  Titi Tumaini.

Mbere yo kwerekeza muri Liban, umutoza Tomislav Obradovich yatangarije abanyamakuru ko yizeye kwitwara neza muri iri rushanwa cyane cyane abifashijwe n’abakinnyi be abona bahagaze neza.

Umutoza Tomislav usigaje iminsi itarenze 2 ngo amasezerano ye arangira,ariko akaba yifuza kuba yayongera, yemeza ko azegukana umwanya mwiza muri iyi mikino iba buri nyuma y’imyaka ine.

Umukino wa kabiri w’u Rwanda wabaye kuri uyu wa mbere mu masaha akuze, ubwo yahatanaga na Cameroun mu mukino wo mu itsinda A.

Mu yindi mikino yo mu itsinda B, Maroc yatsinze Senegal 1-0, mu itsinda C, Congo Brazaville yatsinze Liban ibitego 2-1.
Iyi mikino ihuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa biteganyijwe ko izasozwa, tariki ya 6 Ukwakira 2009. Uretse ikipe y’umupira w’amaguru u Rwanda ruhagarariwe mu mikino yo gusiganwa ku maguru, Ping Pong, gushushanya n’imbyino za kizungu.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=296&article=9496

Posté par rwandaises.com