Prof Karangwa Chrizologue mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto / Gatera)

KIGALI – Ku wa 15 Nzeli 2009 ku cyicaro cy’Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyari kigamije kumenyesha aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repebulika azaba mu mwaka wa 2010 igeze.

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa NEC, Prof. Karangwa Chrysologue, buri Munyarwanda yemerewe kuba yakwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe cyose yaba yujuje ibyangombwa bisabwa.

Hifujwe kumenya niba koko Umwami Kigeli Ndahindurwa nk’uko bivugwa aziyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Prof Karangwa Chrysologue avuga ati “na we niba afite ibyangombwa bisabwa nk’abandi bose azaze yiyamamaze kuko na we ari Umunyarwanda nk’abandi bose”.

Prof. Karangwa Chrysologue yongeyeho ko niba Kigeli ashaka kuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repebulika nk’uko bivugwa azabanza ariko agakuraho izina rya Kigeli kuko iryo zina ari iry’ubwami, agasigarana gusa amazina asanzwe kuko azaba yiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Akaba yaraboneyeho akanya ko gusobanurira abanyamakuru ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gutora mu bwisanzure agatora n’uwo ashaka.

Prof. Karangwa kandi yasabye Abanyarwanda kuzitabira amatora ari benshi kandi bakirinda akajagari muri icyo gikorwa ari na yo mpamvu imyiteguro y’ayo matora yakozwe hakiri kare kugira ngo uzaba afite ikibazo ku bijyanye n’amatora NEC izashobore kubikemura hakiri kare.

Yashishikarije kandi abanyamakuru gukorana neza n’Abanyarwanda kuko itangazamakuru rifite uruhare runini mu guteza imbere igihugu iyo rikozwe neza, ari yo mpamvu abanyamakuru basabwe kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora basobanurira Abanyarwanda ibijyanye na yo.

 Par Stanley Gatera

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=291&article=9212

Posté par rwandaises.com