Perezida Kagame yakira Umuyobozi wa ONUSIDA, bwana Michel Sidibe(ibumoso) n’umuyobozi wa OMS, Dr Margaret Chan

Perezida Paul Kagame ku ya 01/09/2009 yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Madame Margaret Chan n’Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA, Bwana Michel Sidibe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Madame Margaret yagize ati « Nyuma yo gusura u Rwanda n’ibikorwa rugeraho ndemeza ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira umuyobozi nka Kagame ». Aha, Madame Margaret yavuze ko ashimira Perezida Kagame imiyoborere myiza n’ubushake bwinshi afite bwo guteza imbere igihugu cye no kuba gahunda zose z’igihugu Abanyarwanda ayoboye bazitabira kandi bazumva neza. Aha yatanze urugero rwo kuba abaturage bose bitabira umuganda kandi na Perezida Kagame akabaha urugero rwiza afatanya nabo kuwukora mu rwego rwo kugira isuku no kurengera ibidukikije.

Madame Margaret yavuze ko ikindi ashimira Leta Perezida Kagame ayoboye ari uko bashyizeho gahunda yo kwivuza hakoreshejwe ubwisungane no kuba ishyira imbaraga mu kurwanya indwara zifata abaturage benshi, ibi ngo bikaba ari uburyo bw’ingenzi bwo gufasha abakene kwivuza no kubarinda indwara. Ikindi yishimiye ngo ni uko ubuyobozi bw’amavuriro n’ibitaro usanga abaturage babifitemo uruhare no kuba u Rwanda rwarashyizeho uburyo bwo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku musaruro umukozi atanga, ibi ngo bituma umukozi ukora nabi avanwa mu kazi kagahabwa abagashoboye.

Minisitiri w’Ubuzima, Bwana Sezibera Richard yagarutse ku biganiro  Madame Margaret yagiranye na Perezida Kagame avuga ko byibanze ku gusaranganya ubumenyi mu by’ubuvuzi n’ubuzima bw’abaturage kugira ngo umugabane w’Afurika wongere ubushobozi bwo kuvura no kwirinda ibyorezo birimo ibicurane by’ingurube. Aha, Bwana Sezibera yavuze ko Madame Margaret yatangarije Perezida Kagame ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo hagati ya 10% na 20% by’urukingo rw’iriya ndwara y’ibicurane by’ingurube byoherezwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku birebana n’uko u Rwanda rwirinda iriya ndwara, Bwana Sezibera yavuze ko nta muturage uri mu Rwanda wanduye iriya ndwara, bivuze ko u Rwanda rutari rwakenera ruriya rukingo, ariko nirurukenera ruzaboneka.

Madame Margaret Chan yavuze ko « OMS » izakomeza gufasha u Rwanda mu birebana n’ubuvuzi no kurwanya indwara nk’uko bisanzwe. Bwana Michel Sidibe nawe yagarutse ku buyobozi bwa Paul Kagame avuga ko amushimira kuba ari mu baperezida bayoboye neza muri Afurika no kuba akora ibishoboka kugira ngo azamure ubushobozi bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye no kuba u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa mu byo kurwanya SIDA agira ati « U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bishyira imbaraga mu kurwanya ubwandu bwa SIDA ku bana bavuka ku babyeyi banduye ». Aha, Bwana Michel Sidibe yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwabera ibindi bihugu by’Afurika urugero rwiza rukanabyigisha uko rushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Bwana Michel sIDIBE yavuze ko ibiganiro yagiranye na Paul Kagame byagarutse ku birebana n’ukuntu Afurika ishobora kujya yikorera imiti yo kugabanya ubukana bwa SIDA imwe n’imwe kuko 96% by’iyo miti bituruka hanze y’umugabane w’Afurika. Madame Margaret Chan yaje mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi mu nama ya 59 y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Karere k’Afurika, yatangiye ku ya 31/08/2009. Naho Bwana Michel Sidibe yageze mu Rwanda ku ya 28/08/2009 nawe ari mu ruzinduko rw’akazi.   

Niwemutoni Phoïbe

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1918b.htm

Posté par rwandaises.com