Abayobozi bakuru mu bitabiriye inama basuye urwibutso rwa Kigali

Mu nama ibera  mu Rwanda ihuje  ibihugu  by’Afurika 46  bigize umuryango w’Abibumbye wita  k’ubuzima, abayobozi  barimo Dr  Festus Mugae wayoboye Botswana na  Bwana  Jorge  Sampaio wari Perezida wa Porutugali , ubu akaba ari intumwa y’ikirenga  muri  uriya muryango, baratangaza ko jenoside  yabaye mu Rwanda  nta handi  ikwiye kuba  ukundi ku isi.
Nkuko babitangaje ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi,  ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bo mu Rwanda bukwiye guha isomo amahanga agaharanira kwimakaza amahoro n’ubwumvikane mu bihugu byabo. Dr  Festus Mugae, wabaye Perezida wa Botswana (muri Afurika y’amajyepfo), ubwo yari amaze gusura urwibutso agasobanurirwa uko  Jenoside yateguwe, amahanga areba akinumira, ikaza no gushyirwa  mu bikorwa, n’agahinda kenshi yagize ati: “ Biteye agahinda urebye uko ubwicanyi bwakozwe. Ese amahanga yari he ngo atabare? Hakwiye  kugarurira icyizere abarokotse buriya bwicanyi, ubuzima bwabo bugasigasirwa”. Yongeyeho ko icya ngombwa ari ugukora ibishoboka ibyabaye ntibyongere kuba ukundi. Ibi byanashimangiwe na bwana  Jorge Sampaio, wabaye Perezida wa Porutugali; we yagize ati: “ Imbaraga  zikwiye kongerwa mu kubaka ejo heza  hazaza hazira jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Hamwe n’abaminisitiri bagize umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, bari mu nama y’Akarere k’Afurika, bose bagaye amahanga  yatereranye abicwaga by’umwihariko abatije umurindi abicaga.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva z’imibiri  ishyinguye ku rwibutso rwa Kigali, Abaminisitiri n’abayobozi bakomoka hirya no hino muri Afurika, ubwo basozaga urugendo rwabo  bakoreye aho k’urwibutso batangaje ko imiyoborere myiza iranga  u Rwanda, igaragarira mu ntambwe imaze guterwa mu  buzima itanga  icyizere cyiza mu gihe kiri  imbere.

 

 http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1918C.htm

Posté par rwandaises.com