Rusaro Carine na Ntezimana Aloys bazahagararira urubyiruko
Urubyiruko rugiye kujya mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruzaba ruhagarariye abandi ni Nyampinga 2007 ( Miss 2007), Utamuriza Rusaro Carine, wo muri Kaminuza nkuru y’Igihugu i Butare na Ntezimana Aloys wiga muri Kaminuza y’u Rwanda- Butare. Ubwo Imvaho Nshya yasangaga urwo rubyiruko mu cyumba cy’inama cy’inzu y’urubyiruko cya Kimisagara, taliki ya 3 Nzeri 2009, rwari ruteze amatwi ibitekerezo by’urubyiruko binyuranye, ibituruka mu miryango itegamiye kuri Leta ikorana n’urubyiruko, ibyo mu nama y’igihugu y’urubyiruko, intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko ndetse twahasanze n’uwari ahagarariye « Inteko izirikana ». Mu cyari cyabahurije aho cyari ukugira ngo bakusanyirize hamwe ibitekerezo by’ingenzi bazaha abo bazahagararira urubyiruko, bakazaba aribyo bavuga mu nama izaba irimo urubyiruko iteganyijwe kubera muri LetaZunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 15 Nzeri 2009.
Ibyashingiweho cyane ni ukureba uruhare rw’urubyiruko muri politiki y’igihugu. Ibitekerezo byaregeranyijwe basanga ibikorwa byose bigomba gushingira ku muco nyarwanda, kuko bumvise bakanemera neza ko amahoro adashobora kugerwaho bidashingiye ku muco nyarwanda, umuco uziririza ikibi ,umuco usaba kuba imfura no kuba intwari kandi nta mfura ihemuka.
Tuvugana na Carine Rusaro Utamuriza na Ntezimana Aloys badutangarije ko igitekerezo cyo kujya guhagararira urubyiruko rw’u Rwanda mu nama izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagaragaza ibibazo rufite, cyavuye ku munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uherutse kwizihizwa mu Rwanda, ahagaragaye ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ibibazo byinshi. Bakoze rero umushinga uremerwa uterwa inkunga. Nkuko bimenyerewe akenshi urubyiruko kw’isi usanga rujya guhuza ibibazo, twashatse kumenya ikintu cy’umwihariko mu rubyiruko rw’u Rwanda bazajyana, badutangariza ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite umwihariko w’uko ibibazo byarwo byinshi bituruka ku ngaruka ya Jenoside yibasiriye abatutsi yabaye mu Rwanda muri Mata 1994. Muri ibyo bibazo harimo kuba hari urubyiruko rwabaye imfubyi zirera, ikibazo cy’ihungabana bityo ibyo bibazo bigatuma urubyiruko rudatera imbere. Ngo bazagaragaza ubukene buri mu rubyiruko n’uko imishinga rukoze itabona abaterankuga. Ikindi n’uko hari n’ibibazo mu myigire y’urubyiruko ( Education ) no kugaragaza uburyo icyorezo cya Sida gihangayikishije kandi ko hari n’abanduye biturutse kuri jenoside.
Nzabarinda Pascal, umuhuzabikorwa w’inzego z’urubyiruko mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu yadutangarije ko ibibazo urubyiruko rufite rwabitewe n’ibibazo igihugu cyanyuzemo, akaba asanga urubyiruko rugomba kwirinda ibyarutanya,urubyiruko rwo mu bindi bihugu bikaruha isomo. Yasabye urubyiruko kureba imbere bakajyana n’ibihe bagamije gutera imbere. Polisi Serge intumwa yari ihagarariye Minisiteri y’Urubyiruko yari iri aho, yadutangarije ko igitekerezo urubyiruko rwagize ari cyiza kandi ko Minisiteri idashobora gusubiza inyuma umushinga ugamije guteza imbere urubyiruko dore ko nibagera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazashaka amashyirahamwe y’urubyiruko yateye imbere bazakomeza gukorana. Ku bijyanye n’urubyiruko rujya mu biyobyabwenge yatubyiye ko icyo ari ikintu cyo kurwanya kandi n’isi yose yarabihagurukiye. Urubyiruko rukaba rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge bifite ingaruka ku buzima bwarwo.
http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1921b.htm
Posté par rwandaises.com