Umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu Pascal Nyamulinda (Ifoto/Ububiko)
Jean Louis Kagahe

KIGALI – Nyuma y’aho bigaragariye ko indangamuntu nyinshi zikomeje kubura ba nyirazo baza kuzifata ku Mirenge, ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu (Central government) bubyumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ibanze (Local government), hafashwe icyemezo cyo kuzigarura ku cyicaro cy’Umushinga w’Igihugu w’Indangamuntu ukorera i Kigali.

Nk’uko Umuyobozi w’uyu mushinga, Pascal Nyamulinda yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni igendanwa ku wa 25 Nyakanga 2011, nta Karere kihariye k’igihugu izi ndangamuntu zaba zaraturutsemo ku bwiganze, ahubwo zaturutse mu gihugu hose.

Ku mpamvu yaba ituma izi ndangamuntu zitabona ba nyirazo, Nyamulinda yagize, ati “izi ndangamuntu ahanini usanga ari iz’abantu baba baribarurije ahantu, nyuma bakimuka batarafata izo ndangamuntu, cyangwa se n’abandi bantu badahama hamwe nk’abakozi bo mu ngo, abasirikari cyangwa se abanyeshuri.”

Iki kinyamakuru cyabajije niba nta bantu bashobora gufata indangamuntu ya kabiri kandi iya mbere iri muri izo zagaruwe, Nyamulinda avuga ko bidashoboka kuko haba hari urutonde rwazo, ku buryo habanza gusuzumwa rwa rutonde ku baza gusaba indi ndangamuntu, ati “ibyo binakorwa ku bazitaye, ariko uriya mubare munini w’indangamuntu zigarurwa aho zikorerwa ugenda ugabanuka, bitewe n’uko ba nyirazo bagenda baboneka buhoro buhoro.”

Marguerite Harelimana Umuyobozi ushinzwe ishami rimenyekanisha kuri rubanda amakuru yose ajyanye n’indangamuntu, we ngo asanga ubu bwinshi bw’indangamuntu zagaruwe ku cyicaro cy’umushinga bwaratewe n’uburangare bwa ba nyirazo   cyangwa se kudaha agaciro izo ndangamuntu, ati “twohereza indangamuntu mu Mirenge inyuranye kugira ngo ba nyirazo bazibonere, ariko nyuma y’aho haza kuboneka izigaruka kuko zabuze ba nyirazo.”

Guhera mu mwaka wa 2008 ubwo Umushinga w’Indangamuntu nshya watangiraga, hamaze gukorwa  izigera kuri miliyoni 5 n’ibihumbi hafi 500.

Harateganywa gukorwa hakanatangwa indangamuntu izaba ihuriyemo ibyangombwa binyuranye nka pasiporo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi, ariko nk’uko Umuyobozi w’uyu mushinga abivuga, ngo kuyigura ntabwo ari itegeko ariko uzakenera kuyigira azabikorerwa.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=581&article=24268
Posté par rwandanews