Komisiyo Nyungurana Bitekerezo ku Mabanga areba Umutekano w’Igihugu mu Bufaransa (La Commission consultative du secret de la défense nationale(CCSDN)) yafashe icyemezo cyo kudahishura inyandiko zirebana na Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda. Iki cyemezo CCSDN yagifashe tariki 15 Nyakanga, kikaba cyashyizwe ahagaragara mu igazeti ya Leta y’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu.

Iki ni icyemezo cya cyenda kirebana n’idosiye y’u Rwanda gifashwe na CCSDN, nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu itangazo rikubiyemo icyemezo cyayo, CCSDN yahakanye kuba yashyira ahagara inyandiko zirebana na Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, n’umugereka wazo wavuye muri minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa.

Iki cyemezo kije gikurikira ibyari byasabwe n’umucamanza Florence Michon ku tariki ya 1 Kamena, ubwo yasabaga urukiko rwa gisirikare rwa Paris, rufite amakuru ajyanye n’urubanza rukurikiranwemo umuntu izina rye ritashyizwe hanze, kubera uruhare yagize muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

AFP itangaza ko CCSDN itajya ishyira ahagaragara inyandiko yahawe n’urwego runaka rushinzwe ibizikubiyemo igihe biba byasabwe n’umucamanza uri mu iperereza.

Hejuru ku ifoto:

Hervé Morin, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa

Foto: Le Monde

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6330.html

Posté par rwandaises.com