Abantu 90 banduye ibicurane by’ingurube mu Rwanda barakize neza nkuko inzego z’ubuzima zibitangaza.

Izi nzego z’ubuzima kandi zikomeza zivuga ko muri abo bose nta numwe wagaragaje ibimenyetso by’igikatu by’iyi ndwara nkuko RNA ibitangaza.

Ikindi ngo ni uko ama laboratoire 4 mashyashya amaze kwemeza ko hari abandi Bantu banduye iyo ndwara ibi bikaba byaratumye umubare w’abamaze gufatwa n’iyi ndwara ugera ku 150. leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kushakisha urukingo rw’iyi ndwara.

Ugize icyo ushaka kumenya kuri iyi ndwara ku buryo bw’umwihariko cyangwa gutangaza hari umurongo washyizweho utishyurwa ni 3334 cyangwa 3335

Jules Murekezi

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1199.html

Posté par rwandaises.com