Mw’ ijoro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru Jean Léonard Rugambage wari uzwi kw’izina rya Chérif yarasiwe imbere y’urugo rwe ubwo yari atashye. Uwamurashe kuri ubu ntaramenyekana.

Umuvugizi wa polisi y’Igihugu Superintendent Eric Kayiranga yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yari atashye iwe, maze haza umuntu aramurasa ahita yiruka. Polisi ngo yaje kuhagera ifata ibimenyetso, itwara n’umurambo ku bitaro bya Kacyiru. Ubu iperereza rikaba riri gukorwa ngo hamenyekane imbunda yakoreshejwe iyo ariyo, ndetse banashakishe uwaba yakoze icyo gikorwa.

Supt Kayiranga yatangaje ko umurambo wa Rugambage wajyanywe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru kuko aribyo bifite ubushobozi buruseho bwo gusuzuma, bukamenya ibyabaye ku mubiri n’uko byagenze.

Abajijwe na Ijwi ry’Amerika, Jean Bosco Gasasira uyobora ikinyamakuru Umuvugizi nyakwigendera yari abereye umwanditsi mukuru wungirije (Rédacteur en Chef Adjoint/Deputy Editor-In-Chief) yavuze ko yamenye iby’urupfu rwa mugenzi we ahamagawe n’abandi banyamakuru, nyuma aza guhamagara abandi baziranye na nyakwigendera, bamuhamiriza ko koko ariko byagenze. Jean Bosco Gasasira ubu uba mu buhungiro yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi we bakundaga kuvugana hafi buri munsi. Yagize ati “barampekuye, banyishe kabiri, ariko nta kundi byagenda…”

Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi cyarafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa amezi 6 n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubu kikaba gikorera kuri internet gusa. Jean Léonard Rugambage nk’umuyobozi wungirije yari amaze iminsi akurikirana ibyo icyo kinyamakuru kiregwa, akaba yagihagarariraga aho biri ngombwa ngo kibe cyakongera gukora.

Abajijwe ibyerekeye umubare w’amasasu nyakwigendera yaba yarashwe, umuvugizi wa polisi yatangaje ko bakiri kubireba, ngo ariko inyuma haragaragara ko hinjiye amasasu 2. JB Gasasira we yavuze ko bamubwiye ko Rugambage yarashwe amasasu 4, 2 akaba ariyo yamufashe.

Nyakwigendera Jean Léonard Rugambage yigendeye afite imyaka 34 gusa, asize umugore n’akana k’imyaka 2.

Par Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-26-5601.html

Posté par rwandaises.com