Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Rwanda Lt.Generali Kayonga ashyikirizwa impano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Generali Aronda

Jean Ndayisaba

KITGUM – Abasirikare 1.200 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’aba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakorera ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bari mu myitozo ijyanye n’ibyo gutabara mu makuba n’ibiza yiswe “Natural Fire 10”, ikaba yaberaga mu karere ka Kitgum mu majyaruguru ya Uganda, ku wa 25 Ukwakira 2009 bashoje ayo mahugurwa.

Mu minsi 10 yose bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusana amashuri, kuvura no kwimenyereza uko bafasha abaturage igihe bagwiriwe n’ibiza nk’imyuzure, inkangu, imitingito n’ibindi, abaturage barenga 11,000 bakaba baravuwe n’amashuri 2 arasanwa.

Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Major Jill Rutaremara, yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 26 Ukwakira 2009, ibyakozwe muri iriya myitozo ya Kitgum byagenze neza ndetse n’ibyo bari biteze kuri ariya mahugurwa byose byagezweho.

Yagize ati “kuri twe ntabwo byari bishya. Ni ibintu tumenyereye kandi dusanzwe tunakora. Ari na byo byatumye abasirikare bacu bakurayo imidari myinshi”.

Yakomeje agira ati “icyari gishya ni uko twahuriye hamwe n’ibindi bihugu ndetse tukamenya uko abantu bitegura n’uburyo bakorera hamwe iyo batabara ahabaye amakuba n’ibiza”.

Asoza ayo mahugurwa mu kigo cya gisirikare cya Pajimo mu mujyi wa Kitgum, Yves Sahinguvu, Visi Perezida w’u Burundi, yashimiye abarangije aya mahugurwa avuga ko aje kongera ingufu mu kugabanya ibibazo abaturage bajyaga baterwa no kugwirirwa n’amakuba n’ibiza ntibatabarwe vuba.

Yibukije kandi ko amahugurwa nk’aya yongerera ubushobozi ingabo z’akarere ka EAC mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije akarere mu rwego rw’umutekano nk’ibitero abarwanyi ba El Shabab bagaba ku ngabo z’ u Burundi n’iza Uganda zagiye kubungabunga amahoro muri Somaliya mu rwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Uwungirije Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ibjyanye na politiki muri EAC, Madame Beatrice Kiraso, yavuze ko ubwo EAC yitegura isabukuru y’imyaka 10 mu Gushyingo 2009, ibihugu bya EAC byakagombye kuba byagombye kuba bibasha kwikemurira ibibazo by’ubukungu, amahoro n’umutekano.

Abasirikare ba RDF 133 bari bitabiriye iriya myitozo ya Kitgum bategerejwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2009 mu masaha ya nimugoroba.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=308&article=10028

Posté par rwandaises.com