Abagororwa bahindutse bazafashwa kujya kwigisha abo muyandi magereza

Kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana mu magereza ngo ni bimwe mu bihindura abagororwa bakaba bahinduka, bikazanabafasha igihe basubiye iwabo barangije ibihano byabo. Gereza ya Ntsinda iri mu Karere ka Rwamagana ifite gahunda yo gukoresha abagororwa babohotse kubera ubutumwa bwiza bigishijwe bakajya kwigisha abandi mu yandi magereza babafasha nabo guhinduka, bakazajya hanze bafite gahunda yo kutongera gukora ibyaha.
Umuyobozi wa gereza ya Ntsinda Madamu Gakwaya Perie yatangaje ko inyigisho z’amadini zihabwa abagororwa zibafasha guhinduka bikazabafasha n’igihe bazaba bagiye hanze, ibi bibanza kugaragarira ku myitwarire yabo muri gereza kuko usanga bibafasha kwitwara neza, hakaba kandi hari ingero nyinshi zihari ko niyo barangije ibihano byabo abemeye guhinduka iyo bageze hanze babana neza nabo baba basanzeyo. Bamwe mu bagororwa bavuga ko bari bafite imigambi mibi myinshi harimo kuzagirira nabi abatumye bafungwa, abandi bafite imigambi yo kuzahitana abafasha ababo, abana babo n’ibindi, ariko izi nyigisho z’ijambo ry’Imana bahabwa mu magereza ngo zatumye benshi bahinduka.
Madamu Murebwayire Marie Estherie ni umuvugabutumwa  mu muryango “Eshter Vision Minitries” avuga ko inyigisho batanga zigera ku muzi w’icyaha, aho bigisha ijambo ry’Imana mu magereza atandukanye byafshije n’abagenzacyaha mu kubona abababwiza ukuri ku byaha byari byarabuze ibimenyetso, byoroheje imanza z’inkiko gacaca ku buryo bugaragara. Ibi bica mu biganiro abanyamadini bagirana n’abagororwa
Muri gahunda gereza nkuru  ya Ntsinda ifite harimo gufasha abagororwa bahindutse kujya kwigisha abandi mu yandi magereza. Umuyobozi wa gereza ya Ntsinda yatangaje ko bazabanza mu magereza yo mu Ntara y’Iburasirazuba harimo gereza ya Lirima, iy’abana y’i Nyagatare n’ahandi mu yandi magereza hagamijwe gufasha abagororwa bigishijwe na bagenzi babo guhinduka banitegura kuzasubira hanze bafite imigambi mishya yo kubana neza n’abandi no kubaka Igihugu. Gereza ya Ntsinda ubu ifite abagororwa bagera ku bihumbi 8504 barimo 5408 bafungiye icyaha cya jenocide n’abagera ku bihumbi 2693 bafungiye ibindi byaha bitandukanye.

 

Eric Mugwaneza
ORINFOR – Rwamagana

posté par rwandaises.com