Perezida Paul Kagame (hagati), Barack Obama na Michelle Obama. Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Urubuga ngaruka mwaka “Civil Forum” k’ubwiyunge rutegurwa n’Itorero rya Saddleback rwateguwe ku nshuro ya kane ku wa 25 Nzeri 2009, aho Perezida Paul Kagame yahawe umudari Mpuzamahanga w’Amahoro kubera uruhare rwe mu byagezweho mu rwego rw’ubwiyunge mu Rwanda. Buri mwaka, Ihuriro Rigendera ku Ntego (Purpose Driven Network) riha Umudari Mpuzamahanga w’amahoro umuyobozi umwe ku isi wagaragaje umutima wo gushakira isi amahoro no kwimakaza Umugambi w’Amahoro aribyo “P.E.A.CE plan”. Umwaka ushize, uyu mudari ukaba warahawe Perezida George W. Bush kubera ko yatangije PEPFAR (President’s Emergency Plan For AIDS Relief). Uyu ni umudari w’icyubahiro gihambaye.
Mu kiganiro Pasitori Rick Warren yagiranye na Perezida Paul Kagame, yagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere ry’u Rwanda. Ubwo Pasitori  Warren yabazaga Kagame uruhare ku kuri rwo kuvugisha ukuri mu bumwe n’ubwiyunge, Perezida Kagame yavuze ko bijyanye no kwisuzuma. Ati “Ntabwo ugomba gutegereza ko hari ukubwira ibyo wakoze. Abantu batangira bisuzuma ubwabo bagasobanukirwa ibyo bakoze”.
Naho ku bijyanye n’uko Perezida Kagame ngo yifashe ku kibazo cya Jenoside nyuma yo kubohora igihugu, cyane ko ngo yafashe igihugu maze ubutegetsi akabuha abandi, aho Pasitori Warren yavuze ko  atarigera abona aho umuntu atsindi intambara akanga kuba Perezida, akanamubaza icyo yatekerezaga. Aha Perezida Kagame yamusubije agira ati “Nayoboye urugamba kugira ngo nsubizwe uburenganzira bwanjye n’ubw’abandi Banyarwanda twari twaravukijwe. Sinarwaniraga kuba Perezida.”
Pasitori Rick warren kandi yabajije Perezida Kagame uruhare rwa Guverinoma mu bwiyunge bw’igihugu, maze Umukuru w’Igihugu amusubiza ko ugomba kugira Guverinoma ihuriweho n’abantu bose kandi ihuza abantu bose. Ikindi Pasitori Warren yagarutseho, ni uruhare rw’Itorero mu kubaka ubwiyunge mu Rwanda. Aha Perezida Kagame akaba yaramusubije amubwira ko bitangirana n’ubushobozi bwo kumenya itandukaniro riri hagati y’Itorero na Guverinoma. Ati “Byigeze kuba bigoye kubitandukanya. Urwo ruvange rwatumye habaho igihe Itorero ritashoboye kwitandukanya n’ibibi Guverinoma yakoraga. Nta jwi ry’Itorero ryumvikanaga ryamagana ibibi. Ubu uruhare rw’Itorero ruragaragara kandi ryasubiye ku nshingano zaryo. Dushishikariza abantu guhindura igihugu ahantu heza ho kuba.”
Ikindi kibazo Pasitori Warren yabajije Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye, ni aho yamubajije ati “Nk’umuntu uzi iby’iyobokamana kandi nka Perezida, ni iyihe nama wajya ku bibazo by’Uburasirazuba bwo hagati?”
Aha mu kumusubiza, Perezida Paul Kagame yagize ati “Abantu bamwe barasaba ubutabera. Abandi bakavuga bati ‘turashaka umutekano’. Ahari abo bombi bagombye kwicarana bakibaza bati ‘Mbese biransaba iki kugira ngo nguhe ubutabera? Mbese ni ikihe kiguzi binsaba kuguha umutekano?’ Byaba mpa nguhe. Bagomba kwemeranya ko hari ikibazo bakanumvikana ku cyaba igisubizo.”

Rwanda Purpose Driven Ministry / PEACE Plan

 

 http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1926a.htm

Posté par rwandaises.com