Perezida Kagame yakirwa na Perezida na Perezida Horst Köhler w’u Budage (Foto Urugwiro Village)
Thadeo Gatabazi

BERLIN – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatumiwe ku meza n’abakuru b’abacuruzi barenga 50 b’Abadage barimo ndetse n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda mu nzego z’imari n’ingufu.

Uretse ibyo kandi kuri uyu wa 3 Ukwakira 2009 Perezida Kagame yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu murwa mukuru w’u Budage, Berlin, mu muhango wo gutanga igihembo gikomeye cyitwa “Quadriga” aho Perezida Kagame azashyikiriza icyo gihembo Mikhail Gorbatchev wahoze ari Perezida w’u Burusiya, uzagihabwa nk’umuntu waharaniye amahoro akanabihererwa igihembo mpuzamahanga cyitiriwe Nobel.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’abandi banyacyubahiro nka Donald Tusk akaba na Minisitiri w’Intebe wa Polonye, José Manuel Barroso na Perezida w’Ubumwe bw’i Burayi.

Icyo gihembo gitangwa buri mwaka ku wa 3 Ukwakira hibukwa kunga ubumwe bw’u Budage, uwo munsi hagahembwa abantu 3 ku giti cyabo cyangwa se ibigo byaharaniye ubumwe bw’abaturage.

Ibi bikorwa bije bikurikira guhura kwa Perezida Kagame na mugenzi we w’u Budage Horst Köhler ku wa 2 Ukwakira 2009 aho bagiranye ibiganiro byerekeye ku bukungu, politiki n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse banaganira iby’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Nk’uko inyandiko ituruka mu Biro bya Perezida wa Repubulika ibigaragaza, Perezida w’u Budage, Horst Köhler, muri ibyo biganiro yifuje ko habaho ko ibindi bihugu bifata urugero ku murongo ngenderwaho w’iterambere ry’u Rwanda, anashimira Perezida Kagame umwanya u Rwanda rwabonye muri raporo ya Banki y’Isi ku mivugururire y’urubuga rw’ubucuruzi.

Perezida Kagame yasobanuriye mugenzi we w’u Budage uko ubuyobozi bw’u Rwanda bukora kugira rugara ngo rugaragarire amahanga yose nk’igihugu cy’intangarugero muri politiki,ubukungu,imibereho myiza y’abaturagen’ibindi, Perezida Kagame yagaragarije mugenzi we ko bimwe mu byakozwe kugira ngo intego z’igihugu zigerweho harimo amavugurura mu nzego zinyuranye, ibyo bikaba kandi byarakozwe mu rwego rwo kuvugurura urubuga rw’ishoramari mu gihugu.

Ku bijyanye no kugarura amahoro mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, anagaragaza uburyo ari ingenzi mu gufatanyiriza hamwe ibyo bikorwa hagati y’ibyobihugu.

Perezida Kagame yagize ati “ibi byabayeho kuko mu gihe cyashize hari imyumvire mibi ko abanyamahanga ari bo bazazana igisubizo cy’amahoro”

 

Endshttp://www.izuba.org.rw/index.php?issue=298&article=9553

Posté par rwandaises.com