Muri iki gihe cy’imvura nyinshi , abakorera muri gare ya Nyabugogo barinubira ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ntacyo bukora kugirango bukemure ikibazo cy’amazi menshi aterwa n’isuri yinjira muri gare.

Igihe.com yegereye bamwe mu bahakorera batangaza ko iki kibazo cyititaweho rwose bigatuma akazi kabo kagenda nabi cyangwa kagahagarara.

Mariya Nyirambarushimana umwe mu bahakora isuku yadutangarije ko mu kazi ke ka buri munsi ko gukubura gare ahura n’ikibazo cyo kutaruhuka.

Yagize ati “ yego sinasabye ako kwicara, ariko na none reba ibyondo iyo bije ngerageza kubikiza n’ubwo birenze ubushobozi bwanjye kubera ubwinshi, kandi na none iyo humutse nsigara ndwana n’ivumbi.”

Umushoferi Muhamed utwara imodoka ijya Gatuna na we yatubwiye ko amazi yinjira muri gare bigatuma akazi ke kagenda nabi kuko bimusaba kwimura imodoka bigatuma n’abagenzi bashaka kujya i Gatuna bayoba.

Ati “ Ikimbabaza cyane ni uko Dodo Twahirwa uyobora ATRACO ntacyo atumarira. Twirirwa dukorera mu byondo kandi twishyura, n’abagenzi barabyinubira kandi dukoreye hanze ya gare baduca amafaranga atagira ingano!”

Nyamara ariko Jean Bosco Turatsinze, umuyobozi w’iyi gare yatangaje ko ikibazo atari icya ATRACO kuko iriya gare iyikodesha n’Akarere ka Nyarugenge.

Avuga ko akarere ngo ni ko gafite gukemura iki kibazo cyatewe n’imiyoboramazi yazibye kubera imicanga yuzuyemo.

Akaba asanga abayobozi b’akarere babigiramo uburangare dore ko ngo hashize igihe kirekire babemerera kuyisana ngo na Banki y’Isi yatanze amafaranga.

Turatsinze aragira ati: “Abayobozi birirwa bari hano bayisura ariko twategereje ko basana, amaso yaheze mu kirere, iyi gare si iya ATRACO, iyo biba ibyo tuba twarabyikoreye.”

Akomeza avuga ko abashoferi babo ari bo bahahombera cyane kuko imodoka zabo ziri kwangirika. Avuga ko ATRACO itishimiye imikorere y’akarere kuko ngo bakeka ko cyirengagizwa nkana.

Twabibutsa ko iyi gare ya Nyabugogo ibarizwa mu Karere ka Nyarugenge yegeranye n’umugezi wa Nyabugogo. Amazi yose yo muri uyu mugezi iyo yuzuye ahita yinjira muri iyo gare ndetse na ruhurura ya Mpazi na yo ikaba yuzura ikirunda muri iyo gare ku buryo abagenzi badashobora kugera aho imodoka za Kimironko zihagarara nk’uko Twahirwa yabitangaje.

Hagati aho ubuyobozi bw’akarere buratangaza ko icyo kibazo bukizi. Barbas Edisson ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko na bo barindiriye ko abaterankunga babo babaha amafaranga imirimo yo kuvugurura gare ikabo gutangira.

Akomeza avuga ko mu gihe bagitegereje babaye bakoze devis, amafaranga ashobora kuboneka mu isanduku y’akarere.

Foto Orinfor
Pascaline Umulisa

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1638.html

Posté par rwandaises.com