Uhereye ibumoso : Anicet Kayigema, Saali Robert na Hon Kirasho Beatrice (Foto / Mbanda)

Kizza E. Bishumba

GASABO – Mu kiganiro ngishwanama cy’umunsi umwe cyahuje Ubunyabanga Bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’abanyapolitiki b’imitwe 10 ya politiki yemewe mu Rwanda ku wa 4 Ugushyingo 2009, icyo kiganiro kikaba cyarabereye muri Hoteli Laico Umubano ku Kacyiru, hifujwe ko abanyapolitiki bagira uruhare mu ishyirwaho rya Leta imwe mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ngo ibyo byagabanya n’ingengo y’imari yakoreshwa kuri buri gihugu.

Kirasho Beatrice, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC wari uyoboye icyo kiganiro yavuze ko nta mpamvu yo gutakaza imbaraga n’ibikoresho mu bintu n’ahantu hatandukanye kandi byagakorewe hamwe.

Yagize ati “abishyize hamwe nta kibananira” avuga ko n’ibihugu byateye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika mbere y’uko bifatanya bari batari ku rwego bariho ubu, asaba ko byose batekereza ku byagirira akamaro abaturage aho kwitekerezaho ubwabo.

Yavuze kandi ko n’ubwo ibyo gushyiraho Leta imwe bitaremeranywaho muri EAC hari ibyo uwo muryango umaze kugeraho nko mu rwego rwa gisirikari rumaze kugera ku ntera yo gukorera imyitozo hamwe, guhanahana amakuru, imyidagadoro n’ibindi. Yongeyeho ati “abantu nka bariya ntiwashuka ngo ubashore mu makimbirano n’intambara z’urudaca”

Bernard Ntaganda, Perezida w’Ishyaka PSI Imberakuri, we yavuze ko mbere yo kwishyira hamwe hari ibigomba kubanza kuganirwaho, ibyo akaba ari nk’ibijyanye n’imiyoborere myiza na demokorasi.

Guhera ku wa 31 Ukwakira 2009 hatangiye icyumweru cyo kwizihiza imyaka 10 EAC imaze ishinzwe, mu Rwanda by’umwihariko ikazizihirizwa kuri Petit Sitade Amahoro i Remera ku wa 7 Ugushingo 2009 ahazabera igitaramo kizizihizwa n’abahanzi nyarwanda hanatangwe ibihembo ku banyeshuri batsindiye kwandika kuri EAC ndetse hanahembwe ibigo by’amashuri bigiyeho.

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=312&article=10222

Posté par rwandaises.com