Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Misiri Hosni Mubarak (Foto-Urugwiro Village)

Kizza E. Bishumba

Ku butumire bwa mugenzi we wa Misiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 4 Ugushyingo 2009 yageze mu gihugu cya Misiri aho azagirira uruzinduko rw’iminsi 4. Uwo munsi kandi yabonanye na Perezida w’icyo gihugu, Hosni Mubarak.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bufatanye na Minisiteri zifite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabo mu bihugu byombi rigashyirwaho umukono na Minisitiri wa Misiri, Ahmed Abdul Geit, rivuga ko Abaperezida bombi bagarutse ku mubano mwiza uranga ibihugu byombi, ukaba ugomba kurushaho gushimangirwa hibandwa ku rwego rw’ubutwererane mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi.

Aho mu Misiri kandi Perezida Kagame azashyira ibuye ry’urwibutso ku mva y’umusirikare utazwi mu rwego rwo guha icyubahiro abarisirikare b’icyo gihugu bapfuye mu mwaka wa 1793 ndetse no ku mva ya nyakwigendera Anwar Sadat witabye Imana arashwe mu mwaka wa 1981.

U Rwanda na Misiri bihuriye kuri byinshi birimo Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nili, kuba ibihugu byombi biri mu muryango wa COMESA, uwa SADC, by’umwihariko ibihugu byombi bikaba byarashyigikiranye ku cyifuzo cyo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Mu gihe azamara mu Misiri, Perezida Kagame azasura ahantu hatandukanye harimo ahantu nyaburanga, ibikorwa by’ubuhinzi, iby’ingufu z’amashanyarazi, inganda n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubucuruzi.

Kagame kandi azitabira inama izahuza u Bushinwa n’Afurika izabera Sharm El Sheikh muri icyo gihugu mu mpera z’iki cyumweru.

Perezida Kagame yagiye mu Misiri avuye mu Bwongereza aho yasuye ishuri rya “Imperial College London” anashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’uburezi n’ubumenyi hagati y’iryo shuri n’u Rwanda.

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije w’iyo Kaminuza n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Gatete Claver, yibanda ku bufatanye bw’iyo kamanuza n’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda cyane ku bijyanye n’uburezi, amahugurwa, ubushakashatsi mu buvuzi no kubaka ubushobozi muri urwo rwego, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buvuzi n’ibindi.

Iyo Kamanuza isanzwe ifitanye ubufatanye n’amashuri yo ku migabane y’Aziya n’Amerika y’Amajyepfo, akaba ari ubwa mbere igiranye ubufatanye nk’ubwo n’igihugu cyo muri Afurika.

Ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano rirahita ritangira aho itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zigizwe n’abaganga n’abandi banyeshuri ba za kaminuza bagiye kuzasura kaminuza ya “Imperial College London” mu minsi iri imbere.

Ubwo yasura iyo kaminuza Perezida Kagame yari kumwe na Prof. Lord Darzi ukuriye ishami rishinzwe kubaga muri iyo kaminuza akaba anashinzwe ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri.

Yasuye kandi laboratwari ikorerwamo amashanyarazi ahuzwa n’imirasire y’izuba ndetse anasura ibikoresho byagenewe kwifashishwa mu kwigisha abaganga biga kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=312&article=10231

Posté par rwandaises.com