Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen. Marcel Gatsinzi (Foto/Interineti)

Jean Claude Umugwaneza

KIGALI – Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi ikangurira Abanyarwanda gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo,cyane ko ngo nta mpamvu igihari yatuma umunyarwanda ahera mu buhungiro.

Ibi byashimangiwe n’uwungirije uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Planas Cristina, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, ku wa 12 Mutarama 2012, ku cyicaro cy’iri shami, i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro, Planas yavuze ko impamvu hongerewe igihe cyo kuba nta munyarwanda uzaba acyitwa impunzi kikava mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2012, bakacyongerera igihe kingana n’umwaka, ari uko hari ibihugu byari bitaritegura neza gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, yagize ati  “kugira ngo abantu bafate umwanzuro wo kuvuga ko nta muntu w’igihugu iki n’iki, ukwiye kuba acyitwa impunzi ari uko baba basesenguye bakajya kureba muri icyo gihugu, niba koko ibivugwa ari ukuri,twasanga nta shingiro bifite nibwo dufata icyemezo cyo guca ubuhunzi ku baturage b’icyo gihugu.”

Nyamara Planas yemera ko bishoboka ko hari abantu bahunze ibintu byumvikana,ariko hakaba hari n’abandi benshi babihisha inyuma bitewe ahanini nuko rimwe na rimwe baba batazi ukuri kw’ibibera iwabo ugereranyije n’ibyo basize, ubundi bakagirwa ingwate n’ababa batifuza gutaha kubera impamvu zabo bwite.Planas asanga nta mpamvu yatuma umunyarwanda ahera hanze  mu gihe nta cyaha  yishinja .

Ushinzwe imibanire yo hanze (Chargée des relations exterieures), Anouck Bronée muri HCR/Rwanda,yemeza ko icyo Umuryango w’Abibumbye ushaka, ari ugufasha abahunze u Rwanda  mu kivunge (en groupe) bagataha hagasigara higwa ikibazo cyihariye cya buri muntu gituma aba impunzi, ati “ikurwaho ry’ubuhunzi (cessation Clause) ntibivuze ko hatari abantu bahunze ibintu bifatika, ahubwo hari abantu bahunze mu kivunge bibwira ko ibyo bahunze bigihari ,abo nibo dushaka gukuriraho inyito y’ubuhunzi.”

Hagati aho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kubuza abashaka gutaha,no kwigaragambiriza iki cyemezo bemeza ko icyabatwaye mu buhunzi kitaravaho.

Ikurwaho ry’ubuhunzi ku banyarwanda riteganyijwe kuzabaho nyuma y’itariki ya 30 kamena umwaka wa 2013, nyamara ngo ntirireba abantu bahunze guhera tariki ya 01/01/1999 kugeza ubu.

www.izuba.org.rw/index.php?issue=654&article=28280

Posté par rwandanews