Uhereye ibumoso : Brigadier Jenerali Gasana Emmanuel na Dr Gatare Ignace mu gihe cyo kurahira mu Nteko Ishinga Amategeko (Foto / Mbanda)

Kizza E. Bishumba

MU NTEKO – Nyuma yo kwakira indahiro y’abayobozi bakuru bashya barimo Dr Gatare Ignace, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho na Brigadier Jenerali Emmanuel Gasana, Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabasabye guha agaciro indahiro barahiriye kandi bakazabigaragaza mu bikorwa byabo.

Muri uwo muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Ugushyingo 2009 Perezida Kagame yagize ati “amateka yaranze iki gihugu n’ibibazo biriho kugeza ubu bisaba imbaraga n’ubushake kandi abantu bakagira uko babyifatamo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire umutekano usesuye n’imibereho myiza”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho neza bisaba imbaraga nyinshi n’imikorere myiza hatangwa ibitekerezo byiza byubaka kandi abantu bakagira imyumvire imwe kuri ibyo bitekerezo.

Yashimiye kandi abari bamaze kurahira kuba baremeye inshingano zikomeye zo gukorera igihugu bahawe, abibutsa ko hari inzego nyinshi zitandukanye, ariko zigomba kuzuzanya kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye.

Dr Gatare yinjiye muri Guverinoma asimbura Prof. Romain Murenzi, akaba yaratangaje ko azihatira guteza imbere ubumenyi mu ikoranabunga mu itumanaho mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Brigadier Gasana Emmanuel we yashyizwe kuri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Villge Urwugwiro ku wa 14 Ukwakira 2009, akaba yari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikoresho bya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

Atangaza ko azibanda ku ku kubaka igipolisi cy’umwuga arwanya ruswa ivugwa muri urwo rwego.

Aje kuri uwo mwanya asimbura Mary Gahonzire wari Komiseri Mukuru w’Agateganyo wa Polisi y’Igihugu, akaba yaragizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=315&article=10372

Posté par rwandaises.com