Dr Donald Kaberuka, Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Foto / AfDB)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Mu nama ya 4 ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia kuva ku wa 11 – 13 Ugushyingo 2009, Dr Donald Kaberuka, Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfBD), yatangaje ko ingamba nshya zafashwe n’iyi banki ndetse n’ibindi bigo by’imari bigamije gutsura amajyambere (Multilateral Development Banks) mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ku bukungu bw’Afurika.

Avuga ku ngaruka z’ihungabana ry’ubukungu bw’isi kuri Afurika, Dr Donald Kaberuka yagize ati “n’ubwo Afurika yakubititse cyane kubera ibibazo by’ubukungu bw’isi, uyu mugabane wagiye wikura mu bibazo by’ubukungu neza ku buryo butari bwitezwe”.

Ibi ngo bikaba byaratewe ahanini n’imbaraga n’ubushishozi bwihariye muri gahunda z’ubukungu zafatiwe ibihugu byinshi by’Afurika.

Mu kiganiro yagejeje ku bari muri iyi Nama ya 4 Nyafurika y’Ubukungu (African Economic Conference: AEC) yise “Afurika : Gutekereza ku bibazo by’ihungabana ry’Ubukungu bw’isi n’uburyo bwo kubivamo”, Dr Donald Kaberuka yavuze ko AfDB yakubye kabiri ndetse rimwe na rimwe ikaba hari n’aho yakubye gatatu inguzanyo yahaye ibihugu by’Afurika, irenza kure inguzanyo yari yateganyije mu mwaka wa 2009 ingana na miliyari 8 z’amadolari y’Amerika.

Nk’uko Thomas Kigabo Rusuhuzwa wo muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yabitangarije abari bateraniye muri iyi nama y’i Adiss Ababa ku wa 12 Ugushyingo 2009, ngo ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryagize ingaruka ku Rwanda n’u Burundi nk’uko raporo yabagejejeho yabyerekanaga.

Rusuhuzwa yagize ati “u Rwanda n’u Burundi byagezweho n’igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, iry’amafaranga yinjira mu gihugu, igabanuka ry’ishoramari mpuzamahanga ndetse n’igabanuka ry’inkunga zinyuranye”.

Thomas Kigabo Rusuhuzwa akaba yaravuze ko ibi byahungabanyije ku buryo bugaragara amabanki cyane cyane ay’ubucuruzi, asaba ko hajyaho ingamba zo gukangurira abantu kuzigama amafaranga y’imbere mu bihugu no gushyiraho ibigo by’imari byihariye bizafasha abaturage gukangukira umuco wo kuzigama.

Iyi nama yari iteraniyemo abashakashatsi n’abashinzwe gufata ibyemezo barenga 300 ikaba yari igamije gusubiza amaso inyuma ngo barebwe ibyakorwa n’uburyo byakorwa kugira ngo hakumirwe ihungabana ry’ubukungu mu minsi iri imbere.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=317&article=10473

posté par rwandaisescom