Perezida Paul Kagame yakira Ambasaderi Norbert Kulu Kilomba, uhagarariye DRC (Foto-Village Urugwiro)

Kizzza E. Bishumba

URUGWIRO VILLAGE – Muri Village Urugwiro ku wa 16 Ugushyingo 2009 Abambasaderi 7 bashya bashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Muri bo hari Norbert Kulu Kilomba wa Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo, Thien Duy Nguyen wa Vietnam, Mehmet Kadri Sander Gurbuz wa Turkey, Milan Zachar w’u Bugereki, Milan Zachar wa Slovak, Madamu Nathalia Feinberg wa Denmark na Christian Hasenbichler wa Australia.

Mu bikorwa bagiye bagaragaza bazibandaho mu Rwanda hari ugufatanya mu bya politiki, umutekano, iterambere mu bucuruzi,ubukerarugendo, ishoramari, ibikorwa remezo, ubumenyi n’ibindi.

Ambasaderi Norbert Kulu Kilomba uhagarariye RDC mu Rwanda ufite icyiro i Kigali yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku masezerano yo mu Karere k’Ibiyaga Biyaga Bigari yashyizweho umukono i Nairobo mu mwaka wa 2006, amasezerano yari agamije kurwanya imitwe yitwara gisikirakare mu Karere.

Yagize ati “u Rwanda na Kongo by’umwihariko hari ibimaze gukorwa byaba mu rwego rwa politiki, kugarura umutekano no guteza imbere ubukungu”.

Abajijwe icyizere yatanga ku bijyanye n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, Kilomba yavuze ko afite icyizere gishingiye ku bintu bitandukanye birimo kubyutsa Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL), igikorwa cya “Umoja Wetu”, ibiganiro n’inama zitandukanye harimo n’umubonano w’abakuru b’ibihugu byombi i Goma wanavuyemo kongera gufungura Ambasade z’ibihugu byombi.

Ambasederi Thien Duy Nguyen uhararaye igihugu cya Vietnam afite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya yavuze ko umubano w’ibihugu byombi watangiye ubwo Perezida Kagame yasuraga igihugu ahagarariye mu mwaka 2008, akaba azafasha guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi.

Ambasaderi Mehmet Kadri Sander Gurbuz uhagarariye igihugu cya Turkey mu Rwanda akaba afite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya yavuze ko igihugu cye mu byo kizafashamo u Rwanda harimo guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa remezo, gucukura amabuye y’agaciro, uburezi aho igihugu cye cyubaka amashuri yigisha icyongereza, ikinyarwanda n’ururimi rwo mu gihugu cye.

Ambasaderi Milan Zachar by’umwihariko ngo we azakangurira abashoramari b’iwabo kuzateza imbere ubwubatsi bw’imihanda isanzwe n’iya gari ya moshi mu Rwanda.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=317&article=10471

Posté par rwandaisescom