Muri iki gihe ubwo abakorera ubucuruzi mu muhanda baba birukanwa na Polisi, biravugwa ko babuze aho gukorera ubucuruzi kuko amazu yabuze mu mujyi wa Kigali.

Jean Claude, umwe mu bacururiza imyenda mu muhanda yatangaje ko Polisi ibirukana izi neza ko amazu bakagombye kuba bakoreramo atararangira kubakwa. Aha ni isoko ryahoze ari irya Nyarugenge na hariya hari kubakwa Kigali City Tower hahoze gare routière.

image

 

Imwe mu miturirwa yo mu mujyi wa Kigali (Foto: skyscrapercity.com)

Ati “Nonese tuzakorera he mu gihe batwizeza ibitangaza ntitubibone?”
Nyamara ariko iyo urebye usanga hari amazu menshi mu mujyi hagati atagira abayacururizamo. Aha ni inyubako yo kwa Rubangura. Ibyumba byose byo hasi birimo abahakorera. Hari za papeterie, alimentation, salon de coiffure, cyber café internet, restaurant, ubucuruzi by’imyenda, inkweto n’ibindi.

Uko ugenda uzamuka iyi nyubako ni ko ibyumba byo gukoreramo usanga birimo ubusa. Ukibaza impamvu hari ababuze aho bakorera ubucuruzi bwabo kandi kwa Rubangura hahari.

Umwe mu bakoze mu buyobozi bw’iriya nyubako yatubwiye ko impamvu biriya byumba bitagira ababikoreramo ari uko ngo uretse no kuba bihenze ariko ngo nta n’abaguzi bahagera bigatuma abahakorera bahomba bakavamo. Ariko kandi ngo barashaka kugabanya ibiciro by’ibyo byumba ngo barebe ko abantu bayazamo.

Edwige Hatangimana, ukorera muri Papeteri Feroz ni umwe mu bakorera mu nyubako yo kwa Rubangura. Yatangaje ko abantu badakunze kugera hejuru mu nyubako kubera ubunebwe bwo kuzamuka. Ngo anabona abanyarwanda bagira ikintu cyo gutinya inyubako zigerekeranye (étage). Ngo bibwira ko abayageramo ari abantu bifite ko kandi ibintu bigurishirizwamo biba bihenze.

Yagize ati «ku munsi nshobora gutaha nta muntu winjiye hano, birababaza kwirirwa umuntu yicaye ngo ari mu kazi akazajya ahembwa ariko nta kintu yinjiza!»
Hatangimana kandi avuga ko atarenganya bariya bantu bacururiza hanze kuko baramutse bakorera aho ari, ntacyo bakwinjiza kandi baba bashaka imibereho.

Pascaline Umulisa

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1287.html

Posté par rwandaises.com