Rosemary Museminari, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Foto / Arishive)
Jean Ndayisaba

KIGALI – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Rosemary Museminali, ku wa 13 Ugushyingo 2009, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibihugu biri mu muryango wa “Commonwealth” byemereye u Rwanda ko bizarushyigikira mu nama izabera mu gihugu cya Trinidad na Tobago muri Amerika y’Amajyepfo kuva ku wa 23 Ugushyingo 2009, ikaba ari na yo izemeza niba u Rwanda ruzinjira ku mugaragaro muri uyu muryango.

Minisitiri Museminali yagize ati “kugeza ubu ntacyo twakwemeza, ariko dufite icyizere cyo kwinjira mu muryango wa Commonwealth kuko ibihugu biri muri uyu muryango byatwemereye kudushyigikira”.

Abajijwe by’umwihariko ibihugu byemeye gushyigikira kandidatire y’u Rwanda Museminali yavuze ko atabirondora kuko ari hafi ya byose.

U Rwanda rwarasabye kwinjira muri “Commonwealth” mu mwaka wa 2003, ariko kugeza ubu rukaba rutegereje ko inama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu byibumbiye muri uyu muryango izemera ku mugaragararo ko u Rwanda rubaye umunyamuryango wa 54 wa “Commonwealth”.

Ashimangira ko dosiye y’u Rwanda koko igeze ahashimishije, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Rosemary Museminali yagize ati “ibyo twasabwaga byose twarabikoze. Ahasigaye ni aha biriya bihugu kwemeza ukwinjira k’u Rwanda muri uyu muryango”.

Mu bindi iyo nama ya “Commonwealth” izabera muri Trinidad na Tobago iziga harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, iby’amatora akozwe neza, ibijyanye n’ingufu, ubukungu, ibura ry’ibiribwa ku isi  n’ibindi.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa “Commonwealth”, Kamalesh Sharma, yabitangarije abanyamakuru i London mu Bwongeleza ku wa 9 Ugushyingo 2009, idosiye y’u Rwanda igeze ku ntambwe ya nyuma.

Mu nama nk’iyi iherutse kubera mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2007, ugusaba kujya muri “Commonwealth” k’u Rwanda kwabaye nk’ugusubitswe kubera ko hari abavugaga ko hari ibyo rutujuje mu ruhando mpuzamahanga.

Ibindi bihugu byasabye kwinjira muri “Commonwealth” ni Madagascar, Yemen, Algeria na Sudani. Ubu igihugu cya Fiji cyari muri uyu muryango cyabaye gihagaritswe na ho Zimbabwe yo ikaba yarawukuwemo.

N’ubwo ubusanzwe ibihugu byinshi biri mu muryango wa Commonwealth ari ibivuga ururimi rw’icyongereza, u Rwanda ruzaba rusanze ibihugu nka Cameroon ivuga igifaransa n’icyongereza ndetse na Mozambique ivuga igiportugali.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=316&article=10423

Posté par rwandaises.com