Ku munsi w’ejo tariki 14 ugushyingo 2009, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Tony Blair, wigeze kuba minisitiri w’ intebe w’u Bwongereza akaba ari na we washinze umuryango African Governance Initiative(AGI),umuryango ufasha abayobozi b’ ibihugu by’ Afrika kugera ku cyerekezo bafitiye ibihugu bayobora, akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Kagame.

Nkuko tubikesha newstimes, Tony Blair usanzwe ari umujyanama wa Perezida Kagame, ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano uri hagati ya guverinoma y’u Rwanda na AGI watangiye guhera mu mwaka wa 2008.

Uyu mubonano uje ukurikira uruzinduko Blair yari yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu k’ uyu mwaka bikaba bihuriranye n’ imyaka ibiri AGI imaze mu Rwanda.

Tony Blair kandi yabonanye n’abaminisitiri batandukanye barimo Anastase Murekezi, Protais Musoni na Louise Mushikiwabo;maze baganira ku bufasha bwa AGI mu guteza imbere inzego bayobora.

Uyu munsi Tony Blair ari busure laboratoire ya bio –carburant anakurukirane ishyirwaho ry’ umukono ku ishoramari mu mushinga w’ ingufu (green energy) .Tony Blair kandi azasura amashuri mu rwego rwo kureba aho gahunda ya leta y’ u Rwanda yo kubaka ibyumba birenga 3000 byo kwigiramo, muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Foto :newtimes

Karuyonga Shema Jean Luc

    
http://www.igihe.com/news-7-11-1450.html

Posté par rwandaises.com