Ruhumuriza, uri mbere mu Banyarwanda (Foto/Arishive)

Pascal Bakomere

KIGALI – Irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igihugu ryiswe Tour du Rwanda ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2009 rya Kigali-Rubavu ryarangiye ikipe yaturutse mu gihugu cya Maroc ije ku isonga aho uwa mbere witwa,  Adil Jelloul yakoresheje  amasaha 4 iminota 15 n’amasegonda 51    

Umukinnyi waje ku mwanya wa kabiri ni Naoutfit Tarik akoresheje amasaha 4 iminota 17 amasegonda 33 uwa gatatu yitwa Moulsine Lasan wakoresheje amasaha 4 iminota 17 n’amasegonda. Aba bose akaba ari.

Umunyarwanda waje ku mwanya w’imbere mu bakinnyi 18 ni Ruhumuliza Abraham  wabaye uwa 8 akoresheje  amasaha 4 iminota 17 amasegonda 33.

Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda  bigaragaje ni Habiyambere Nicodem wabaye uwa 10, Niyonshuti Adrien wabaye uwa 11, Byukusenge Nathan wabaye uwa 12,Uwimana Jean de Dieu waje ku mwanya wa 14, Uwase Nyandwi yegukanye umwanya wa 17 na Ruvogera Obed waje ku mwanya wa  18 akoresheje amasaha 4 iminota 30 n’amasegonda 10.

Umukinnyi wa mbere yahawe igihembo gihwanye n’amayero 482, uwakabiri ahabwa 240, uwa munani ahabwa 24. Adil wegukanye umwanya wambere yatangarije abanyamakuru ko inzitizi ya mbere yahuye na yo muri iryo siganwa ari ikibazo cy’imisozi yo mu Rwanda.

Abajijwe uburyo abona abakinnyi bo mu Rwanda agereranyije n’abandi bayitabiriye yasubije ko bagerageza. Ruhumuriza Abraham waje ku mwanya wa 8 yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko impamvu yatumye bataza mu myanya y’imbere ari ukubera ko nta myiteguro(locale) yo kwitegura Tour du Rwanda yabayeho.

Iri siganwa ryitabiriwe n’ibihugu 10  birimo : Kenya, Maroc, Cameroun, u Burundi, Gabon, u Bufaransa, u Buholande, Uganda, Cote d’Ivoire, n’u Rwanda rwaserukiwe n’amakipe abiri ari yo : Rwanda Karisimbi na Rwanda Akagera.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=317&article=10504

Posté par rwandaisescom