Branko n’abasore be batahanye ikimwaro (Foto/Arishive)

Maurice Kabandana

Inzira y’ikipe y’igihugu Amavubi yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cyangwa igikombe cy’isi 2010, yasojwe no kurangiza ari iya nyuma mu itsinda ryaro, nta mukino n’umwe itsinze, itsinze igitego kimwe mu mikino 6, umwenda w’ibitego 7 n’amanota 2 gusa.

Iyi nzira yashyizweho iherezo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2009, ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yanganyirije ku kibuga cyayo ubusa ku busa n’ikipe ya Zambiya bituma iyi kipe ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola.

Nubwo ikipe y’igihugu Amavubi ariyo yashakaga ibitego byinshi birenze bibiri, muri rusange ikipe ya Zambiya yabonye uburyo bwinshi bwo kubona ibitego kurenza Amavubi.

Abasore nka Christopher Katongo na Kalaba Rainford bagaragaje ko ari abakinnyi bazi icyo gukora nubwo babuze amahirwe menshi yo kureba mu izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu gice cya mbere cy’umukino, abasore nka Abassi Rassou ndetse na Bokota Labama bashoboye kubona uburyo bwo kureba mu izamu ariko ibi biza kurangirana n’igice cya mbere.

Imbaraga nke, kudahuza umukino, guhuzagurika n’amakosa menshi, ni bimwe mubyagaragaye cyane ku ruhande rw’abasore b’Amavubi cyane cyane mu gice cya kabiri muri uyu mukino wari witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Tucak Branko yanze kugira icyo avugana n’abanyamakuru avuga ko nta mwanya afite ndetse ko atari igihe cyabyo.

Icyakora umwungirje Nshimiyimana Eric yatangaje ko bakoze ibishoboka kugira ngo bashakishe ibitego ari nacyo cyari gikenewe ariko bakabura amahirwe nubwo yemera ko Zambiya nayo itoroshye. Eric yagize ati “twahuye n’ikipe izi gutegura neza umukino kandi y’abakinnyi b’abahanga cyane”.

Herve Renard, umutoza wa Zambiya we avuga ko ashimishijwe cyane n’uburyo abasore be bitwaye ndetse ko yiteguye kwitwara neza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika. Renard ati “ndashimira Abanyazambiya bose cyane cyane Perezida wa Repubulika ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambiya, Kalusha Bwalya kuko bamfashije cyane kugera kuri iyi ntsinzi”. 

Mu itsinda C u Rwanda rurangije arirwo rwa nyuma, rwatsinzwe imikino 4 runganya ibiri muri iri tsinda aho amakipe atatu ariyo Zambiya, Alijeriya na Misiri arizo zizajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=316&article=10453

Posté par rwandaises.com