Minisitiri w’Uburezi, Dr Charles Muligande wari uyoboye abo Baminisitiri

Jerome Rwasa

Abaminisitri b’uburezi n’impuguke mu burezi bari mu Rwanda mu nama isanzwe ya 38 y’ubuyobozi bw’ishuri mpuzamahanga ryigisha ubuvuzi bw’amatungo n’ubumenyi rifite icyicaro i Dakar mu gihugu cya Senegal (Inter-State University of Science and Veterinary Medicine) ku wa 12 Ugushyingo 2009 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, abakaba barababajwe n’ayo mahano yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Umwe mu basuye urwo rwibutso, Prof. François Abiola akaba ari Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi wo mu gihugu cya Bénin yavuze ko nta magambo afite yagaragaza akababaro agize n’akababaro Abanyarwanda bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kubera ko biteye ubwoba muri rusange.

Prof. Abiola yahise agaya Umuryango Mpuzamahanga kubera kutita ku kababaro n’ubwicanyi Abanyarwanda bakoze abandi bakabukora barebera kandi buri munsi bari bazi neza ibibera mu Rwanda ati “Jenoside yarabaye, ariko bikaba bikwiye kubera abandi isomo, bikaba bidakwiye kubaho ukundi”.

Mu bafashe ijambo bose bari aho ku Gisozi barimo Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Anntoine Ange Abena, bavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje ko kandi bidakwiye kongera kubera ahandi ukundi.

Abo Baminisitiri ariko bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera kuva rwava muri Jenoside hakaba hashize imyaka 15 igaragaramo ukwiyubaka guhagije.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=316&article=10425

Posté par rwandaises.com