Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri Perezidansi Dr Ignace Gatare n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu Brig Gen. Emmanuel Gasana bararahiye ku munsi w’ejo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ikoreramo ku Kimihurura mu mugi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari waje mu muhango wo kurahiza abo bayobozi bakuru b’igihugu yibukije abayobozi basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse n’abo barahiye bashya ko gukorera abanyarwanda ari igikorwa gisaba ubushake n’ubwitange.
Perezida Kagame avugira ijambo mu nteko ubwo yari imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu yavuze ko guhindura amateka mabi u Rwanda rwaciyemo byoroshye ariko bisaba gukora cyane umuntu ashikamye kuri buri umwe wese.
Perezida Kagame arasaba abayobozi gukora cyane no gukorana ubushake
Kugera kuri byinshi mu gufasha abanyarwanda bisaba gukora cyane no gushikama, no kugira ibitekerezo byiza n’imikorere inoze.
Brig Gen. Emmanuel Gasana abaye
umuyobozi mukuru wa Polisi mushya
Mbere y’uko aba umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, Gasana yari umuyobopzi mu ngabo z’u Rwanda.yaje asimbura Mary Gahonzire ubu uyobora urwego rushinzwe magereza mu Rwanda.
Dr Ignace Gatare yarahiriye kuba Minisitiri
w’ikoranabuhanga muri Perezidansi
Gatare, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’amashyanyarazi, aje asimbura ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri Perezidansi Prof Romain Murenzi wasabye ikiruhuko mu kwezi kwa Nyaknaga 2009.
Foto: NewTimes, Orinfor
MIGISHA Magnifique
http://www.igihe.com/news-7-11-1375.html
Posté par rwandaises.com