Senateri Tito Rutaremara agira inama imitwe ya politiki itavuga rumwe na leta yo kutavangira politiki iyoboye igihugu, ngo ahubwo igihe bumva batanyuzwe kandi bakaba bafite ikindi gitekerezo, bakwiriye kukigeza ku Banyarwanda mu buryo bukwiriye.

Mu kiganiro na KFM, Hon. Tito Rutaremara yavuze ko kuyobora igihugu bisaba ukiyobora kuba afite inzira ye ayoboramo mu nyungu z’abo ayobora ; aha ni ho havuka abatemera imiyoborere igihugu kiba kiyobowemo, abo bakitwa abatavuga rumwe na Leta (opposition). Senateri Tito Rutaremara wabaye umwe mu bayobozi bakuru bari bayoboye FPR-Inkotanyi mu gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, aracyari umunyapolitiki, kandi ubarizwa ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.

Hon. Tito afite ubunararibonye muri politiki y’u Rwanda, ni nawe wari uyoboye Komisiyo yanditse Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemejwe n’abaturage mu 2003.

Iri tegeko ryemerera amashyaka menshi gukorera mu Rwanda, hanyuma ishyaka rihize ayandi mu bitekerezo bifitiye akamaro abaturage rikaba ari ryo rihabwa kubayobora binyuze mu matora. Iri tegeko rinagena isaranganya ry’ubutegetsi, ibi bivuze ko ishyaka rimwe ritabwiharira.

Kutavuga rumwe n’undi ntawo ubusanzwe ari icyaha igihe bikozwe neza. Tito avuga ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta niba koko rifite politiki yaryo hari uburyo riba rikwiye kuyitwaramo rikayigisha abaturage.
Senateri Tito Rutaremara/ Foto : KigaliKonnect

“Niba ufite politiki, ukora politiki, undi nawe afite iye, ukavuga uti njyewe Igihugu ndakiyobora ntya, undi nawe akavuga ngo nakiyobora ntya, ibyo ntacyo biba bitwaye, ikibi gusa ni uvuga ngo bariya bayobora nabi, ntatange inzira ye….”

Hon. Rutaremara avuga ko kandi hari n’abicara bakavuga ko banga ubutegetsi buriho nyamara ntibatange n’impamvu. Abasaba kujya bagaragaza mu buryo bweruye icyo babwangira. Ngo usanga bamwe bavuga ko mu Rwanda nta ruvugiro ruhari yamara ntibahagere ngo bagaragaze ibitekerezo bya politiki zabo bakirinda kuza bavuga ngo hahagarikwe ibyo uyobora yatangije kandi byatowe n’abaturage.

Tito ati “Niba Abanyarwanda baremeranyije ko bagomba guhinga ibijumba, ntabwo uza ngo uvuge ngo babihagarike. Ugomba kubareka, ahubwo ugasigara wigisha ba Banyarwanda uti guhinga ibijumba si byo bizabakiza mbere, ukabaha impamvu zifatika, mu gihe cy’amatora bakazagutora.”

Bamwe mu banyapolitiki cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda ngo usanga bavuga ko batemererwa kugaragaza ibitekerezo byabo. Ibi Tito avuga ko atari byo na busa kuko mu Rwanda hemerwa amashyaka menshi. Gusa ngo udashobora kwemererwa ni uwazana amacakubiri.

“Keretse uje atanga ibitekerezo by’ibyo twavuyemo bivangura Abanyarwanda ni we udashora kwemererwa kuko uwo ntabwo aba akunda igihugu. Nk’urugero akaza avuga ati abahutu nyamuneka nimuhaguruke, iyo ukunze Abahutu uretse Abatutsi ntabwo uba ukunze igihugu, ugomba gukunda Abanyarwanda bose.”

Aha Tito anatanga urugero rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta ubu akorera mu Rwanda kandi hari ibyo atemera bikorwa na FPR Inkotanyi, muri yo yavuzemo Green Party ; ati “Fata nka za Green Party baravugaga bati FPR ntacyo ikora, turumva dufite iyacu politiki, ubu ntibarimo se ? Ntibakora ?”

Kuri Tito asanga amashyaka atavuga rumwe na Leta agomba kubaha ibitekerezo by’abari ku butegetsi bagatangira ibyabo babyigisha abaturage. Avuga ko gukora politiki ari ukugaragariza ibitekerezo bizima abaturage atari ukugaya ibyo abandi bakora.

Yanditswe kuya 5-09-2014 na Jean Pierre Mazimpaka
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/kutavuga-rumwe-na-leta-ntibivuze
Pàsté par rwandaises.com