– Ingabo za MONUC zazanye abaganga bo kuvura Major General Sylvestre Mudacumura urwaye diyabeti.
– Bamwe mu basirikare ba MONUC barashinjwa kugirana amanama ya rwihishwa na FDLR

Ingabo z’umuryango w’abibumbye, MONUC ngo zaba zarafashije abaganga kuza kuvura Major General Sylvestre Mudacumura, umuyobozi w’inyeshyamba za FDRL ziba mumashyamba ya RDC.

Newtimes kivuga ko gifite amakuru yizewe avuga ko abaganga Jerome Gasana na Francois Goujon baba barageze I Kisangani bavuye I Burayi babifashijwemo na bamwe mu bayobozi ba MONUC. Aba baganga ngo ubu bashobora kuba babarizwa mu duce twa Lubutu muri Walikale, cyangwa bakaba bari kumwe na Major General Sylvestre Mudacumura, mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwe ngo butameze neza.
Mudacumura kuri ubu urwaye indwara ya diabete.

image

image

Mu kwezi gushize ngo yaba yarasabye abayobozi ba MONUC bakorana, kumushakira uburyo yajya kwivuriza muri Congo Brazaville, gusa aba bayobozi ngo baba barasanze icyakoroha ari ukumuzanira abaganga aho arwariye muri Kongo Kinshasa.

The new times kandi gikomeza kivuga ko mu cyumweru gishize cyabonye amakuru yavugaga ko bamwe mu bayobozi ba MONUC barimo kugirana imishyikirano ya rwihishwa n’abashyigikira bakanatera inkunga FDRL, hagamijwe gushaka uburyo ubwo ari bwose Mudacumura yabasha kuvurirwa.

Umuyobozi wa monuc utungwa agatoki kuba ari inyuma y’iki gikorwa ni uwitwa Christian Manhali ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo za MONUC ziri mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa. Uyu muyobozi ngo avugwaho kuba anagirana amanama mu ibanga n’abayobozi ba FDRL haba muri Kongo Kinshasa ndetse n’i Burayi.

Gusa ngo mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu, MONUC yahakanye ibi birego ivuga ko bidafite ishingiro.

Moses T.

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1342.html

Posté par rwandaises.com