Guhera kuri uyu wa mbere,nta muntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA uzongera kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika kubera ubwo bwandu. Izi ngamba zifashwe nyuma yuko Perezida Barack Obama avuguruye itegeko rya Ryan White ku cyorezo cya SIDA ,rishyira mu bikorwa gahunda zo kwigisha ,kurwanya, no kwita ku buzima bw’ abanyamerika banduye agakoko gatera SIDA.
Iki cyemezo cyari cyarafashwe mu myaka mu myaka 22 ishize, igihe abarwayi ba SIDA bafatwa nk’ ikibazo cyugarije icyo gihugu,ubu bikaba bizashyirwa mu bikorwa neza mu ntangiriro za 2010.
Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Reuters, Obama yagize ati:‘’Dufata iya mbere mu kwamagana icyorezo cya Sida ku isi, turi no mu bihugu icumi gusa bibuza abantu gukandagira ku butaka bwabyo baranduye agakoko gatera Sida’’.
Yunzemo ati :’’ niba dushaka kubera abandi urugero mu kurwanya icyorezo cya Sida,tugomba gufata izi ngamba’’.
Ubu ku isi harabarwa miliyoni 33 z’ abantu bafite ubwandu bwa Sida,miliyoni imwe ikaba iri abatuye muri Leta Zunze z’Amerika.
Byakusanyijwe na Karuyonga Shema Jean Luc.
http://www.igihe.com/news-7-11-1216.html
Posté par rwandaises.com