Perezida Paul Kagame (iburyo) asezera kuri Neal Wolin(Foto-Village Urugwiro)

Thadeo Gatabazi

URUGWIRO VILLAGE – Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 31 Ukwakira 2009 aherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, James Musoni, yakiriye Umunyamabanga wa Leta w’Imari Wungirije muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Neal Wolin, bagamije kuganira ku ngamba zijyanye no kurwanya ubukene hatezwa imbere umusaruro w’ubukungu binyuze mu kwihaza mu biribwa.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru ubwo yari amaze kuganira na Perezida Kagame, Neal Wolin uri mu ruzinduko rw’iminsi 9 ku mugabane w’Afurika guhera ku wa 28 Ukwakira 2009, yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ngamba zo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwihaza mu biribwa, avuga ko ibyo babiganiriyeho mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’ubukungu.

Neal Wolin yakomeje agira ati “uru ruzinduko ni amahirwe akomeye kuri twe n’abafatanyabikorwa bacu ku mugabane w’Afurika no kuganira uburyo twarushaho gukorera hamwe duteza imbere ubukungu mu bihe bizakurikira ibi”

Ikindi yavuze ni uko ibiganiro byabo byagarutse ku bijyanye no kuvugurura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, anavuga ko gahunda yo kunoza ibikorwa byo kwihaza mu biribwa byifujwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barak Obama, ndetse akaba yaranifuje ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izateramo inkunga ku mugabane w’Afurika no ku isi muri rusange.

Mu nyandiko yahawe abanyamakuru ivuye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ijyanye n’uruzinduko rw’uyu Munyamabanga wa Leta Wungirije, igaragaza ko azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, ndetse ngo anasure n’ibindi bihugu by’Afurika birimo Tanzaniya, Afurika y’Epfo n’ahandi hatandukanye, baganira ku ngamba zo kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu mu Karere.

Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, James Musoni, yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko ibyo yaganiriye na Perezida wa Repubulika byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ingamba zo guteza imbere ubukungu, ishoramari by’umwihariko mu bikorwa remezo nko gutera inkunga iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi, imishinga minini nko kwagura ikibuga cy’indege no kwagura ubushobozi bwa Rwandair.

Ku bijyanye n’ingamba zo kwihaza mu biribwa, James Musoni yavuze ko bavuze ku bufasha mu buhinzi n’ubworozi burimo ubwikorezi bw’imyaka izaba yeze ijyanwa ku masoko cyangwa aho itunganyirizwa, uburyo bugezweho n’ibikoresho byo kuhira imyaka no kuyihunika, anavuga ko baganiriye n’ibindi birimo kugarura amahoro mu Karere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Karere.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=310&article=10128

Posté par rwandaises.com