Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 /11/2009, nibwo Perezida Kagame yageze i Cairo mu Misiri aturutse mu Bwongereza. Akigera ku kibuga cy’indege, yakiriwe na Minisitiri wa Misiri ushinzwe ubuhinzi ari we Amin Abaza. Hari kandi n’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Amakuru ya Radio Rwanda avuga ko kuri uyu wa kane yabonanye na mugenzi we Hosni Mubarrak, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, kugeza ubu wifashe neza. Baganiriye kandi ku byerekeye ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ishoramari. Prezida Kagame kandi akaba yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi, no ku ya Anouar El-Sadate wari Perezida wa Misiri kugera muri 1981 ubwo yicwaga (assassination).

Ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu, nibwo Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Misiri, irimo amateka akomeye icyo gihugu cyagize mu bihe byashize.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu asura agace kitwa Mahrid, ahari ubuhinzi bw’intangarugero muri icyo gihugu. Nyuma ya saa sita, azasura urugomero rw’amashanyarazi rwa Cairo, ndetse anagenderere agace k’inganda ko muri uwo mujyi. Biteganyijwe kandi ko mbere y’uko uru ruzinduko rurangira, azabonana n’abashoramari bo mu Misiri.

Twabibutsa ko igihugu cya Misiri gikenera u Rwanda, kubera cyane cyane uruzi rwa Nil rufite imwe mu masoko yarwo mu Rwanda (Nyungwe). Ikindi ni uko bwa butaka bw’u Rwanda bujyanwa n’isuri bwigira iwabo bugatuma beza cyane n’ubwo ho ari ubutayu.

Olivier NTAGANZWA

 http://www.igihe.com/news-7-11-1291.html

Posté par rwandaises.com