Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabitangaje ejo ubwo yahuraga n`abashoramari bo ku mugabane w’ Uburayi i London m’Ubwongereza mu nama y’umunsi umwe yari ifite insanganyamatsiko igira iti: u00e2u0080u0098Private Equity in Africau00e2u0080u0099 ikaba yarateguwe na Emerging Markets Private Equity Association (EMPEA) hamwe na the Financial Times.

Iyi nama kandi yari yanitabiriwe na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w`intebe w’u Bwongereza akaba ari n’umujyanama wa Perezida Kagame, nk’uko RNA ibitangaza.

Biturutse ku mpamvu z’ihungabana ry’ubukungu ku isi, abashoramari bo muri United Arab Emirates, bari mu cyitwa Dubai World, batangaje ko imwe mu mishinga bifuzaga gukorera mu ishoramari mpuzamahanga yabaye isubitswe.

 
  Bimwe mu bikorwa bya Dubai World

Mu Rwanda, bavuze ko bahagaritse imishinga itandatu muri umunani bifuzaga gushoramo imari mu Rwanda. Iyi mishinga ikaba yari ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 230 z’amadorali y’Amerika.

Iyi mishinga yari kwibanda cyane mu bukerarugendo aho bateganyaga kubaka ku buso bwa km2 1000 muri pariki y

‘Akagera amacumbi agera ku byumba 60, Gorilla Nest Llodge muri Pariki y’ibirunga hamwe n`andi macumbi muri pariki ya Nyungwe.

Dubai world kandi yifuzaga kuvugurura ahari ikibuga cya Golf mu mujyi wa Kigali ikahubaka Hotel y’akataraboneka ifite ibyumba 160 hamwe n’amazu meza cyane.

Aba barabu banifuzaga gushora imari mu mishinga y’icyayi mu Rwanda mu ruganda rwa Gisakura na Kitabi.

Perezida kagame yatangarije abashoramari bari bitabiriye iyi nama ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rukeneye ishoramari kandi ko u Rwanda rutanga icyizere mu ishoramari, nko mu byerekeye korohereza abifuza gushora imari mu Rwanda mu by’amategeko no kubona ibyangombwa aho ikigo gishinzwe iterambere RDB kibibafashamo ndetse kinabyihutisha; gutwara abantu n`ibintu, kubona ibikoresho, kuba u Rwanda rukoresha indimi nyinshi mpuzamahanga.

Ikindi ni uko ukurikije aho u Rwanda ruherereye bitanga amahirwe yo kugera ku isoko ry`akarere mu buryo bworoshye kandi u Rwanda rukaba rufite umutekano usesuye.

Foto: Associated Press
Jules Murekezi

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1255.html

Posté par rwandaises.com