KIGALI – Mu biro bye ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Sena, Vincent Biruta, ku wa 21 Ugushyingo 2009 yatangarije Abanyamakuru ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahawe igikombe cy’Indashyikirwa mu byo kuzamura ubukungu « The Most Innovative People Award for Economic Innovation »
Icyo gikombe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiherewe mu nama yabereye i Beirut muri Libani ku wa 20 Ugushyingo 2009 ikaba yari yateguwe n’umuryango « Lebanon 2020 » ufatanyije n’undi muryango witwa « Global Leadership Team » wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko Vincent Biruta yakomeje abisobanura, Perezida Kagame yari yatumiwe muri iyi nama nk’umuntu wakoze ibintu bidasanzwe mu nzego zitandukanye kuva aho u Rwanda ruviriye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 no kuba yaragize uruhare mu guhagarika iyo Jenoside, kandi ubu u Rwanda rukaba rufite umutekano kandi rugenda rutera imbere muri byinshi birimo ubumwe n’ubwiyunge, kunoza ibijyanye n’amategeko y’ishoramari, impinduramatwara mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Perezida wa Sena yongeyeho ati “iki gikombe ni ishema ku Banyarwanda. Ubwo dukomeje gushimirwa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, icyo bisobanuye ni uko byarushaho kudutera imbaraga tukagira umwete wo gukomeza kugera ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa”.
Sam Hamdan, Umuyobozi wa « Global Leadership Team » yatangaje ko iki gikombe cyahawe Perezida Kagame mu rwego rwo kumushimira ubuyobozi bwiza.
Biruta yavuze kandi ko iyo nama yabaye umwanya wo kuganira n’abashoramari batandukanye babakangurira gushora imari yabo mu Rwanda.
Perezida Kagame na none kandi ku wa 20 Ugushyingo 2009 yahawe ikindi gikombe gitanzwe ubwa mbere cyiswe “Presidential Merit Citation Award” agihawe na Kaminuza yo muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kikaba cyarakiriwe n’intumwa idasanzwe y’u Rwanda, Ambasaderi Eugène Gasana, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nk’uko Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Stan Albrecht, yabitangaje ubwo yatangaga iki gikombe, ngo ni ishimwe ry’uruhare Perezida Kagame yagize mu guteza imbere uburezi.
Ambasaderi Eugène Gasana akaba yatangarije abari aho ko u Rwanda mu mwaka wa 2012 ruzaba rwarangije gutanga mudasobwa zigendanwa ku bana miliyoni 2.2 bari mu mashuri abanza muri gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana. Yibukije kandi ko mu mashuri makuru, muri iyi myaka 15 ishize, abanyeshuri biyongereyeho 1.000 %, bava ku 2.500 mu myaka ya mbere ya 1994 bagera ku banyeshuri 45.000.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=319&article=10582
Postè par rwandaises.com