Sosiyete nshya y’itumanaho ya TIGO yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2009.

TIGO itangiranye abafatabuguzi barenga 30 000, nk’uko ibiro ntaramakuru, RNA dukesha iyi nkuru bibitangaza.

Umwe mu bayobozi bakuru ba TIGO, Bwana Marcelo, ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru East African Business Week mu cyumweru gishize yemeje aya makuru.

Abamaze kuba abakiliya ba TIGO ngo batangiye gufata ifatabuguzi mbere y’uyu munsi nyirizina.

Abayobozi b’iyi kompanyi kandi baherutse gutangariza abanyamakuru ko bashyizeho imirongo yitumanaho hirya no hino mu gihugu.

Abafatabuguzi ba TIGO babona serivisi za 2G, G na 3.5G. Ku bakoresha 2G, bashobora kohereza sms no gukoresha internet. Abakoresha 3G bo bashobora kohereza amajwi, inyandiko na video. Abakoresha 3.5G bo bashobora gukora ibyo mu buryo bwihuse kurushaho.

Ukuza kwa TIGO kwatumye abantu 1500 babona imirimo. Muri bo 1200 bacuruza bacuruza serivise zayo (dealers and freelancers).

Olivier Ntaganzwa

 http://www.igihe.com/news-7-11-1595.html

Posté par rwandaises.com