Umutoza Tomislav (Foto/Arishive)

Peter A. Kamasa

KIGALI – Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Tomislav niwe ushobora guhabwa ikipe y’igihugu izajya gukina CECAFA izatangira ku wa 28 Ugushyingo ikabera muri Kenya.

Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Kayiranga Vedaste yavuze ko ikipe bishoboka yahabwa Tomislav Obradovich kuko ari we ufite amasezerano agikomeza.

Visi Perezida avuga uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Branko, hataramenyekana niba yajyana iyi kipe cyane ko amasezerano ye  arimo arangira.

Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza yavuze ko uyu mutoza atarafatirwa imuyanzuro mu gihe cya vuba. Minisitiri ari nawe ufite ijambo rya nyuma kuri uyu mutoza yakomeje avuga ko hagomba gufatwa umunsi wo kwiga ku kibazo cya  Branko niba yakomeza gutoza cyangwa agakurwa kuri iyi mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mugabo akaba ategereje icyemezo azafatirwa n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru kugira ngo amenye niba azakomeza gutoza ikipe y’igihugu cyangwa agomba gusezererwa. Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda butangaza ko uyu mutoza azafatirwa icyemezo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2009.

Nk’uko bigaragara muri tombola yabaye muri irushanwa rya CECAFA ni uko ibihugu 12 aribyo bizitabira iyi mikino bikaba bigabanyije mu matsinda 3.

Itsinda rya A rigizwe na Kenya yakiriye CECAFA, Zambia, Ethiopia na Djibouti. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya B aho iri kumwe n’ibihugu nka Zimbabwe, Rwanda, Eritrea na Somalie. Itsinda rya C rigizwe na Uganda, Tanzania, Burundi na Zanzibar.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=319&article=10601

Posté par rwandaises.com