http://www.gov.rw/IMG/jpg/Louise_MUSHIKIWABO-2.jpg
Madamu Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa bemeranyije gusubukura umubano ushingiye kuri z’Ambasade, Inama z’Abaminisitiri mu bihugu byombi zemeje abazabihagararira nka ba Ambasaderi.

Mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 16 Ukuboza 2009 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hemejwe ko Bwana Kabare Jacques ahagararira u Rwanda i Paris mu Bufaransa nk’Ambasaderi.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, Stéphane Romatet, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ku wa 17 Ukuboza 2009 ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 rwa Gisozi yabwiye abanyamakuru ko nta zina ry’Ambasaderi uzahagararira igihugu cye mu Rwanda yatangaza ubu kuko u Rwanda ari rwo ruzabanza kumwemera nk’uko amasezerano mpuzamahanga y’i Geneva abiteganya.

Stephane Romatet yavuze ko we n’abagezi 10 baje mu Rwanda mu rwego rwo kureba uko Ambasade yabo yafungurwa i Kigali nk’uko abakuru b’ibihugu byombi babyemeranyijeho ku wa 29 Ugushyingo 2009 ko ibihugu byombi bisubukura umubano ushingiye kuri za Ambasade. Yagize ati “twaje gufatanya na Leta y’u Rwanda kureba uburyo, igihe n’ibindi byangombwa kugira ngo Ambasade yacu ifungure”.

Ku bijyanye n’igihe nyakuri Ambasade zizatangirira gukora, Stephane Romatet yavuze ko bishobora kuzaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 agira ati “twashyikirije Leta y’u Rwanda izina ry’uwo twifuza ko yazahagararira u Bufaransa nk’Ambasaderi, ubwo Leta y’u Rwanda nimara kumwemeza azahita aza gutangira akazi. Ikigambiriwe ni uko izo Ambasade zafungurwa vuba bishoboka”

Ku bijyanye n’ibikorwa binyuranye by’Abafaransa bisanzwe mu Rwanda yavuze ko ibyo biri mu bigomba gusubukurwa kuko ngo azi neza ko hari ibifitiye akamaro kanini abaturage harimo nk’inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, amashuri n’ibindi.

Kugira ngo ibyo bishoboke ariko, Stephane Romatet yavuze ko asanga bizatwara igihe kitari hasi y’amezi 3 agira ati “urumva na we mu myaka itatu yose ishize ibikorwa byarahagaze hari ibigomba gutunganywa kugira ngo byongere gusubira mu buryo”.

Munyakayanza Eugène, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutererane mu Rwanda we yavuze ko gusubukura umubano biri mu rwego rw’uko u Rwanda rwiyemeje kongera gusubukura imibanire n’icyo gihugu ishingiye kuri za ambasade, bityo no gusubukura umubano n’u Bufaransa bikaba biri mu nyungu zishingiye ku mibanire myiza, ubukungu, politiki n’ibindi u Rwanda rwiyemeje.

Mu Nama y’Abaminisitiri kandi hemejwe ko Rwamucyo Ernest ahagararira u Rwanda i Londres mu Bwongereza nka Ambasaderi.

 

 http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandaises.com