Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yayobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) aramutse yiyamamarije uwo mwanya.

Dr Donald Kaberuka, wahoze ayobora BAD, arahabwa amahirwe yo gusimbura Dr Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU.

Amatora yo gusimbura Dr. Dlamini Nkosazana wari usanzwe kuri uwo mwanya yari yahataniwe n’abakandida batatu; Dr. Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr. Speciosa Kazibwe wabaye Visi Prezida muri Uganda na Agapito Mba Mokuy, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Equatorial Guinea yimuriwe muri Mutarama 2017 mu nama izabera muri Ethiopia.

Aya matora ataravuzweho rumwe na mbere yayo aho bimwe mu bihugu byashakaga ko asubikwa kubera ko abahatanira uwo mwanya badafite ubushobozi bwo kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe byarangiye nta n’umwe ubashije kubona amanota asabwa kugira ngo atorerwe uwo mwanya.

Nyuma y’ayo matora, imiryango irafunguye ku bandi bakandida bafite inyota yo guhatanira uwo mwanya.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, Umunya-Senegali Abdoulaye Bathily yabaye uwa kane watangaje ku mugaragaro ko yinjiye mu bahatanira uwo mwanya. Nubwo afite ibigwi bikomeye mu bya politiki nk’uwabaye inshuro nyinshi Minisitiri ku bwa Abdou Diouf na Macky Sall ariko hibazwa niba ibihugu bitandukanye bishobora kumwumvikanaho akegukana uwo mwanya.

Icyakora, inzobere y’Umunyarwanda mu by’ubukungu, Dr. Donald Kaberuka, arahabwa amahirwe yo kwegukana uwo mwanya aramutse awuhataniye. Gufata uyu mwanya babishingira ku bushobozi yagaragaje ayobora manda ebyiri BAD kuva muri 2005 akayifasha gutera imbere ku muvuduko udasanzwe.

Gusa, mu myaka 10 yamaze muri BAD yitaye by’umwihariko ku guteza imbere ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibidukikije; imishinga yose ishorwamo akayabo ka miliyari 12.5 z’amadolari bituma BAD iza ku isonga mu bigo by’Imari bishora imari muri Afurika.

Uretse ibigwi bye muri BAD no kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ubwo yari Minisitiri w’Imari (1997-2005), Dr. Donald Kaberuka ni we wakoze umushinga wo gushakisha amafaranga AU yakoresha avuye mu misoro yatangwa ku bicuruzwa bikenerwa cyane mu bihugu, raporo yishimiwe cyane n’abakuru b’ibihugu inashimangira bidasubirwaho ubushobozi bwo kuyobora AU ugereranyije n’abandi bakandida.

Dr. Kaberuka ntaravuga aho ahagaze, niba azatanga kandidature kuri uyu mwanya cyangwa atazayitanga, gusa ikigaragara ni uko aramutse ayitanze afite amahirwe menshi yo gutsindira uwo mwanya.

Dr. Kaberuka yize muri Kaminuza y’i Dar-Es Salaam muri Tanzania ibijyanye n’ubukungu akomereza amashuri ye mu Bwongereza aho yakuye diplome y’ikirenga (Doctorate).

Uyu mugabo w’imyaka 65 yakoze imirimo ikomeye itandukanye by’umwihariko ijyanye n’amabanki n’ubukungu.

: http://www.kigalitoday.com/?dr-donald-kaberuka-ashobora-kuyobora-komisiyo-ya-au#sthash.mFCRqwco.dpuf

Posté le 04/08/2016 par rwandaises.com