Amb. Eugène Munyakayanza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minaffet (Foto/Arishive)
Jean Ndayisaba
KIGALI – Nyuma y’imyaka igera kuri 37, Ambasade y’igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda ibarizwa i Nairobi muri Kenya, iki gihugu cyatangaje ko kuva ku itariki ya 01 Mutarama 2010 kizafungura ku mugaragaro Ambasade yacyo mu Rwanda ubwo Ambasaderi Hatanaka Kurio azaba amaze gushyikiriza inzandiko zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye cy’Ubuyapani mu Rwanda.
Nk’uko Ambasaderi Eugène Munyakayanza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, ku wa 28 Ukuboza 2009, Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yatangiye gukorera i Kigali kuva ku itariki ya 01 Nzeli 2009 ariko ikaba izatangira ku mugaragaro muri Mutarama 2010.
Munyakayanza yagize ati “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, igihugu cy’Ubuyapani cyamenyesheje ko cyashyizeho Ambasaderi mushya wo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda kandi afite icyicaro i Kigali, u Rwanda na rwo rukaba rwaramwemeye, akazatangira imirimo muri Mutarama 2010”.
Ambasaderi Hatanaka Kurio akaba agomba gutangira imirimo ye asimbuye kuri uwo mwanya Ambasaderi Shigeo Iwatani wari umaze imyaka itari mike ahagarariye Ubuyapani mu Rwanda ariko afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Ambasaderi Munyakayanza yemeza ko gufungura Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda bizihutisha ubutwererane hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ko bizarushaho koroshya inzira yakoreshwaga mu guhererekanya amakuru no gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi biba byaremeranyijeho.
Baziga Saleh, impuguke ishinzwe umugabane wa Asia na Oceania muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nyuma y’uko Ubuyapani buhanaguriye amadeni agera kuri miliyoni 12.7 z’amadorali ya Amerika ku wa 25 Mutarama 2006, iki gihugu kiyemeje gufasha u Rwanda mu nzego ngari ebyiri ari zo guhugura abakozi, guteza imbere uburezi no guteza imbere icyaro.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izi gahunda, Ubuyapani bumaze kohereza abakorerabushake 25 mu bigo bitandukanye, gutera inkunga Ishuri rikuru ry’imyuga rya Tumba (Tumba College of Technology) ryatwaye akayabo ka miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika, gutera inkunga ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, kunoza ubuhinzi no kuhira imyaka mu Ntara y’Iburasirazuba. Ubuyapani kandi bumaze guha u Rwanda za bisi 96 n’impuguke zihugura Abanyarwanda mu bijyanye no gufata neza izo modoka ndetse n’ibyo gutwara abantu n’ibintu.
Usibye iyi mishinga, kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri Nzeli 2009, Ubuyapani bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyari 2.7 y’amayeni akoreshwa mu Buyapani. Iyi nkunga ikaba ikoreshwa mu kugura ibikomoka kuri Peteroli.
Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi ikaba icuruza aya mavuta, amafaranga avuyemo akabikwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
U Rwanda iyo rumaze kugaragaza ibyihutirwa rwakoresha aya mafaranga, rubyumvikanyeho n’Ubuyapani, aya mafaranga ajya mu bikorwa bijyanye n’icyerekezo 2020 u Rwanda ruba rwahisemo.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=335&article=11373
Posté par rwandaises.com