Inama ya kane y’Abanyarwanda baba mu mahanga yateraniye i Kigali muri Hoteli Serena ku wa 13,14, ikomereza i Bugesera kuwa 15 Ukuboza 2009 .

 

Iyo nama yateguwe n’ Urugaga  ruhuza abanyarwanda baba mu mahanga, Rwanda Diaspora Global Network (RDGN)  rufatanyije  n’Ubuyobozi Bukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bushinzwe Diaspora (DGD) .

 

Iyo nama ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa  Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane , Madamu Louise MUSHIKIWABO.

 

Imihango yo gufungura iyi nama kandi yitabiriwe na Madamu Sonia ROLLAND wabaye Miss France mu mwaka w’ 2000. Yitabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro,  n’abanyarwanda baba mu mahanga   bagera ku 150 baturutse  mu bihugu  birenga   32 .

 

Insanganyamatsiko y’ inama ikaba yari:  “Guha umwanya Diaspora mu kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda”, “Integrating Rwandan Diaspora Into national Development Strategies for the Benefit of All”.

 

Afungura ku mugaragaro  iyo nama Nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,  yibanze ku ngingo zikurikira:

 

  • Uruhare rwa buri munyarwanda uba mu mahanga  mu guteza imbere isura nziza y’u Rwanda , hano yibukije ko niyo umunyarwanda yaba ari umwe yagera kuri byinshi.
  • Yashimiye abanyarwanda baba mu mahanga  kuba bohereza amafaranga imbere mu gihugu (remittances) by’umwihariko aba shimira  igikorwa cya One Dollar Campaign cyerekanye ko abanyarwanda bagifite umutima wa kimuntu.
  • Yakanguriye abari aho kwitabira ikigega  gishya cyo kwizigamira aricyo Diaspora Mutual Fund.
  • Yagiriye inama abari aho kwirinda gufata   ibikorwa byinshi icyarimwe  ahubwo hakaba  kwiha intego zigaragara zishoboka kugerwaho.
  • Yasoje ijambo rye asaba Diaspora kwiha imihigo kandi abizeza ko MINAFFET izakomeza gukorana nabo ibagezaho  amakuru ku gihe.

Mbere y’ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri,  Bwana  Gustave KARARA Perezida wa RDGN  yibanze:

 

·        Yashimiye abanyanyarwanda baba mu mahanga uruhare bafite mu iterambere ry’igihugu mu  bashora imari yabo mu Rwanda,mu kohereza  amafaranga yabo mu Rwanda, mu kuzana ubumenyi bwabo  mu Rwanda:

·        Yagarutse ibikorwa  nyamukuru Komite akuriye  icyuye igihe  yari yiyemeje:

ü      Ibijyanye n’amazu n’ibibanza,

ü      Igikorwa One Dollar Campaign ,

ü      Ikigega cya Diaspora Mutual Fund,

ü      Amategeko, n’amabwiriza ngengamikorere ya RDGN anashimira Komite yagize uruhare mu bikorwa .

·        Yashimiye Umushyitsi Mukuru Madamu Minisitiri Louise Mushikiwabo na Madamu Sonia Roland kuba bitabiriye umuhango wo gutangiza iyo nama.

 

 

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bikurikira:

 

1.      Ikiganiro kuri gahunda y’Itorero ry’Igihugu.

2.      Ikiganiro ku myiteguro y’amatora ya 2010 no ku miterere n’imikorere ya Forum y’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

3.      Kumurika raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe ku Banyarwanda batuye mu Bubiligi na Website  ya DGD byakozwe ku nkunga ya IOM.

4.      Ikiganiro ku buryo bwo kohereza amafaranga bukoreshwa na Diaspora Nyarwanda.

5.      Ikiganiro ku buryo Diaspora yashobora kubaka amazu mu Rwanda no kubona inguzanyo ya Banki mu byo kubaka.

6.      Ikiganiro ku buryo Diaspora yakangurirwa kwizigamira no gushora imari ibinyujije muri RDMF (Rwanda Diaspora Mutual Fund).

7.      Ikiganiro ku ruhare rwa Diaspora mu kubumbatira amahoro n’umutekano mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari.

8.      Ikiganiro ku gufasha Diaspora kubona imirimo, ubukorerabushake  mu bijyanye no  guhanahana  ubumenyi mu gihugu.

 

Habaye kandi ibikorwa bikurikira by’ingenzi:

 

1.      Gutangiza ku mugaragaro ikigega cya Diaspora cyo kuzigama n’Ishoramari “Diaspora Mutual Fund”.

2.      Gusoza icyiciro cyambere cya One Dollar Campaign hatangizwa ku mugaragaro icyiciro cya kabiri,  cyaranzwe no kwegurira ku mugaragaro AERG (Associations des Etudiants Rescapés du Genocide) gukomeza icyo gikorwa (handover).

3.      Gusura akarere ka BUGESERA no gutangira ku mugararagaro igikorwa cyo guca nyakatsi mu Karere ka BUGESERA, umurenge wa RILIMA.

4.      Kwemeza amategeko agenga RDGN

5.      Gutora Komite nshya ya RDGN ikaba igizwe n’aba bakurikira:

 

ü      Bwana Gustave KARARA : Perezida.

ü      Madamu Leonie RUTANGA: Visi Perezida.

ü      Dr. Ismael BUCHANAN : Umunyamabanga

ü      Bwana Alexis KAZABAKAZA: Umubitsi

ü      Madamu: Feza RUZIBIZA: Komiseri ushinzwe Ubumwe bwa Diaspora

ü      Bwana Anastase NIYOYITA: Komiseri w’Ishoramari n’amajyambere.

ü      Bwana RWAMUCYO Aimable: Komiseri w’Itangazamakuru n’Itumanaho.

ü      Bwana Diogene NTARINDWA: Komiseri w’Umuco, Urubyiruko n’ubukangurambaga.

ü      Madamu MBABAZI Justine : Komiseri wo guhanahana ubumenyi ( Knowledge transfer ,Skills  and Human resources) .

 

IMYANZURO

 

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro ikurikira:

 1.      Ku birebana n’Itorero ry’Igihugu, Gukomeza gahunda y’Itorero mu rubyiruko rwa Diaspora, gutegura gahunda y’Itorero mu banyarwanda bo muri Diaspora uhereye ku  batoza b’Intore aribo bayobozi ba Diaspora.

2.      Kubaka Structures zikomeye muri Diaspora zirangwa no gushyira hamwe no gukunda igihugu. By’umwihariko hemejwe ko RDGN yatangiza Ubunyamabanga Buhoraho (Permanent Secretariat) mu Rwanda, kugira ngo RDGN ishobore gukurikiranira hafi ibikorwa n’imishinga bya Diaspora mu Rwanda.

3.      Ku birebana n’amatora, Diaspora yiyemeje kuzitabira no gushyigikira igikorwa cy’amatora ya 2010.

4.      Hashingiye ku bushakashatsi bwakorewe ku banyarwanda batuye mu Bubiligi, hemejwe ko bwakorwa no mu bindi bihugu hakubakwa Database ya Diaspora muri rusange.

5.      Korohereza abanyarwanda gushyiraho uburyo buboneye bwo kohereza amafaranga imbere mu gihugu  byihuse kandi bitabahenze.

6.      Guha Diaspora amakuru ahagije ku bibera imbere mu gihugu no hanze muri Diaspora hakoreshejwe  cyane cyane website DGD yashyiriyeho Diaspora (www.rwandandiaspora .gov.rw).

7.      Korohereza Diaspora uburyo bwo kubona ibibanza byo kubakamo amacumbi no kubona inguzanyo zo kubaka bitabagoye.

8.      Gukangurira Diaspora kwitabira no kugana ikigega cya RDMF (Rwanda Diaspora Mutual Fund) no gusaba inzego za leta n’abikorera kubigiramo uruhare.

9.      Gukangurira Diaspora kurushaho kugira uruhare (to be proactif) mu kubumbatira amahoro n’umutekano w’igihugu.

10.  Gusaba inzego za Leta n’abikorera kurushaho guha Diaspora amahirwe yo kubona imirimo ijyanye n’ ubumenyi n’ubushobozi bwayo. By’umwihariko imishinga ya TOKTEN na MIDA byakongererwa ubushobozi n’ingufu.

11.  Nyuma yo gusura Umudugudu wo mu Karere ka Bugesera utuweho n’abatishoboye bagituye mu mazu ya nyakatsi, Diaspora yiyemeje gutangira umushinga wo guca izo nyakatsi yubaka amazu abereye abo baturage. Uwo mushinga ukazitwa “DIASPORA VILLAGE”.

 

Mu gusoza inama, Abari mu nama bose bashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga/Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora uburyo ikorana neza na RDGN na Diaspora muri rusange, by’umwihariko bashima uburyo inama ya Kane yateguwe neza bashima ababigizemo uruhare bose.

 

 

Bikorewe  i Bugesera , kuwa  15 Ukuboza 2009.

 

Posté par rwandaises.com