Kuri uyu wa gatatu ushize Nicolas Sarkozy yishimiye kuba Minisitiri Minisitiri Stanislas Kamanzi, MINIRENA yaritabiriye inama yari yamuhuje n’ibihugu by’Afurika byo mu karere umugezi wa Congo ukomoramo amazi awutembamo. Uru ruzinduko rubaye urwa mbere rukozwe n’umwe mu bategetsi bakuru b’u Rwanda nyuma y’aho ibi bihugu byombi byongeye gusubukura umubano mu bya Dipolomasi.

”Nashakaga gushimira kuba u Rwanda rwitabiriye iyi nama, ruri kumwe namwe hano, mu gihe ari bwo tukimara gusubira kugirana umubano, nyuma y’ubwumvikane bucye, ubushyamirane, guhangana …”, ibi bikaba ari ibyatangajwe na Sarkozy mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yagaragazaga ko yishimiye minisitiri w’u Rwanda uyoboye MINIRENA, Ministere des Resource Naturelles, Stanislas Kamanzi, nkuko byatangajwe na la libre Antenne.

U Rwanda n’u Bufaransa byasubiye kugirana umubano weruye tariki 29 ugushyingo 2009, umubano wari warahagaritswe n’u Rwanda mu mpera za 2006 nyuma yuko Umujije (Juge) w’umufaransa, Jean Louis Bourguière asohoye impapuro zo gufata bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ndetse n’abasirikare bakomeye.

Ugusubukura umubano hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda kwabayeho nyuma y’uruzinduko umunyamabanga mukuru muri Perezidanse, Claude Gueant, n’umujyanama wa Nicolas Sarkozy mu bibazo by’Afurika, André Parant, bombi bagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize.

MURINDABIGWI Meilleur

 http://www.igihe.com/news-7-11-2029.html

Posté par rwandaises.com