Mu nama ibera i Copenhague mu murwa mukuru wa Danemark, umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’uburayi uvuga ko ushobora gufata icyemezo cyo kurushaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zitahindura icyemezo zafashe cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu 2005.

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyo nama we yatangaje ko na yo izahindura mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza mu mwaka wa 2020.

Perezida Barack Obama yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizagabanya ku kigero cya 17 % imyuka ihumanya ikirere icyo gihugu cyoherezaga mu kirere mu 2015 kandi ngo nta cyo bazongera kuri izo ngamba bafashe.

Umugabane wa Afurika ushyigikiye ibihugu by’Uburayi muri gahunda bifite yo kugabanya ubushyuhe bw’ikirere budasanzwe, kugabanya ubushyuhe ho 20 Celsius no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 50%.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Perezida w’Ubufaransa Nikolas Srkozy na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Meles Zenawi ari we muhuza hagati ya Afurika n’uburayi na Amerika mu nama ya Copenhague yiga ku mihindagurikire y’ibihe no kwiyongera k’ubushyuhe.

MIGISHA Magnifique

 http://www.igihe.com/news-7-26-1999.html

Posté par rwandaises.com