Umunsi wa Noheli ni umunsi wizihizwa mpande zose z’isi hibukwa ivuka rya Yesu.Uko niko byagenze no mujyi wa Musanze ubwo kuva mu gicuku abantu benshi bahataniraga kujya gusenga bishimira ivuka rya Yezu.

Nk’uko twagerageje kunyura ahantu hatandukanye twashoboye no kubonana na bamwe mu baturage batubwira uko bitabiriye uyu munsi n’uburyo wabashimishije.

Muho twashoboye kugera harimo ingoro ya Bikira Mariya w’I Fatima, aho abakristu benshi bari bateraniye bumva ijambo ry’Imana ubona rwose ibyishimo ari byose nubwo imvura yaje kubarogoya mu kurangiza misa.

Twabajije umwe mu baje gusenga icyo Noheli umugejejeho adusubiza ati: “ Ni byiza kuba insanze nkiri muzima kandi yankanguye kuko urabona nagarutse mu misa”.

image
Mu ngoro ya Bikira Mariya w’I Fatima hari hateraniye abakirisitu benshi

Mu gukomeza kubaza uko noheli imeze twaje kunyura no mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, nubwo byagaragaraga ko ari umunsi mukuru kuko harimo abacuruzi bake, umwe mu bo twabajije ibijyanye n’ibiciro by’ibiribwa utashatse ko tuvuga amazina ye yagize ati: “ ibiciro ntabwo byahindutse kuko uyu uba ari umunsi wo gutuma abantu bose bishima rero ntabwo amafaranga ariyo agomba kuza imbere”.

Uko bigaragara uyu munsi wizihijwe I Musanze mu buryo bwinshi kandi bugaragara uhereye ku byishimo byari ku maso y’abantu ukagera ku mitako igaragara ku nyubako zitandukanye ndetse n’amahoteli nka Virunga Hotel, La Palme n’izindi.

Turizera rero ko namwe mwagize umunsi mwiza tunaboneraho kubifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2010.

Foto: igihe.com
Simbi J./igihe.com, Nothern Province

http://www.igihe.com/news-7-11-2166.html

Posté par rwandaises.com